Kigali

Bamaze iminsi mu Buyapani! Abakinnyi b’u Rwanda biteguye bate imikino Olempike y’i Tokyo?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/07/2021 8:04
0


Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike y’i Tokyo iteganyijwe gutangira muri uku kwezi, bamaze iminsi mu Buyapani bitegura, ndetse bakaba bahamya ko biteguye guhatana no gukotanira imidali nk’uko bitangaza na Komite Olempike y’u Rwanda.



Umwe mu bakinnyi bazaba batwaye ibendera ry’u Rwanda muri iyi mikino, Agahozo Alphonsine, avuga ko imyiteguro yabo iri kugenda neza cyane haba bakiri mu Rwanda ndetse n’igihe bamaze mu Buyapani, bityo bikaba bibaremamo icyizere cyo kuzitwara neza.

Amarushanwa y'imikino olempike irenga 45 azatangira mu mpera z'iki cyumweru i Tokyo, arimo abakinnyi barenga 11,000 bo mu bihugu 206.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2021, nibwo abakinnyi b’u Rwanda bari bamaze hafi ibyumweru bibiri bacumbitse kandi bitoreza mu mujyi wa Hachimantai mu Majyaruguru y'Ubuyapani, bageze i Tokyo muri 'Village Olympique' mbere y'uko irushanwa ritangira.

Abo bakinnyi ni:

ü  Yankurije Marthe w'imyaka 27 uzasiganwa mu kwiruka 5,000m, mu bagore

ü  Hakizimana John w'imyaka 25 uzasiganwa marathon, mu bagabo

ü  Mugisha Moise w'imyaka 25 uzasiganwa ku magare, mu bagabo

ü  Agahozo Alphonsine w'imyaka 24 uzasiganwa koga 50m, mu bagore

ü  Maniraguha Eloi w'imyaka 27 uzasiganwa koga 50m mu bagabo

Aba bakinnyi bavuga ko biteguye neza, bitezweho guhindura amateka bagahesha igihugu cyabo umudali cyangwa (imidali wa mbere) mu mikino olempike.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara na komite olempike y'u Rwanda, Mugisha Moise yagize ati "Twese duhagaze neza nta ufite ikibazo".

Mugisha ni umukinnyi uhagaze neza mu mukino w'amagare mu Rwanda, mu 2020 yatwaye isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya, uwo mwaka anaba uwa kabiri muri rusange muri Tour du Rwanda n’ubwo atitabiriye Tour du Rwanda 2021.

Muri uyu mwaka mu marushanwa nyafurika, yatwaye imidali itatu, ibiri y'umwanya wa kabiri n'umwe w'uwa gatatu.

Yagize ati: "Icyo twakwizeza abanyarwanda ni uko tugiye guhagararira u Rwanda neza, abakinnyi bose buri wese afite intego yamuzanye hano.

"By'umwihariko umukino wanjye ni umukino uba utoroshye kuko abakinnyi baba baturutse mu mpande zose z'Isi kandi bakomeye.

"Ariko ndabasezeranya ko ntakangwa n'izina, nemera ngeze mu muhanda andushije cyangwa murushije, nta bwoba mfite".

Agahozo Alphonsine ugiye muri iyi mikino ku nshuro ya kabiri nyuma y'iyabereye Londres mu 2012, ni we uzatwara ibendera ry'u Rwanda mu birori bifungura iyi mikino kuwa gatanu.

Agahozo nawe yemeza ko biteguye neza mu Rwanda no mu minsi bamaze mu Buyapani.

Mu gihe Hakizimana John nawe yemeza ko yiteguye guhatana n'abantu yahoze yumva mu mateka mu kwiruka 42Km.

U Rwanda ntiruratwara umudali n'umwe mu mikino olempike, gusa rufite umudali umwe mu mikino paralempike y'abamugaye watwawe na Jean de Dieu Nkundabera i Athens mu 2004.

Imikino Olempike y’i Tokyo izatangira gukinwa tariki ya 23 Nyakanga isozwe tariki ya 08 Kanama 2021.

Abakinnyi bazahgararira u Rwanda mu mikino Olempike batangaza ko bagize imyiteguro myiza kandi biteguye guhatanira imidali mu mikino itandukanye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND