RFL
Kigali

Beach Volleyball 2021: Abanyamerikakazi bihariye imidali ya zahabu mu mikino yabereye i Rubavu – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/07/2021 12:33
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, mu karere ka Rubavu hasorejwe Irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ryaberega i Rubavu, ryasojwe amakipe yo muri Amerika yegukanye imidali ya zahabu mu bagabo n’abagore.



Iri rushanwa ryari rimaze iminsi itanu ribera ku mucanga w’i Rubavu, ryari ryahuje amakipe 35 y’abagabo na 31 mu bagore, yaturukaga mu bihugu 39 byo hirya no hino ku Isi. Ni irushanwa ryo ku rwego rwa kabiri (2 stars) ryabaye mu muhezo kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu cyiciro cy’abagabo umwanya wa mbere n’umudali wa zahabu byatwawe n’Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15).

Umwanya wa Gatatu wegukanwe na Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov batsinze bagenzi Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-11, 21-15).

Mu cyiciro cy’abagore, umwanya wa mbere wegukanwe n’Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14), begukana umudali wa zahabu.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Svenja Müller na Sarah Schneider bo mu Budage, batsinze Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-0 (21-19, 21-19).

Ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine imqwe mu yari ahagarariye u Rwanda ni yo yageze kure, isezererwa muri 1/8 itsinzwe n’Abanya-Ukraine Inna Makhno na Iryna Makhno amaseti 2-0 (21-7, 21-9).

Amakipe ya mbere mu byiciro byombi yahawe 4000$ (agera kuri miliyoni 4 Frw), aya kabiri ahabwa 3000$, aya gatatu yatwaye 2000$, aya kane 1400$, aya gatanu 1000$, aya gatandatu 800$, aya karindwi 600$, mu gihe aya munani yahembwe 500$.

Imikino ya nyuma yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa

Ntabwo byari byoroshye na gato ku mucanga w'i Rubavu

Byasabye Abanyamerika ubwitange bukomeye kugira ngo begukane umudali wa zahabu


Umukino warangiye ikipe y'Abanyamerika yegukanye umudali wa zahabu

Sarah azamura umupira ashakisha inota

Abanyamerikakazi bagaragaje imbaraga nyinshi mu mukino bibahesha kwegukana igikombe

Abanyamerikakazi nibo begukanye umudali wa Zahabu

Iyi mikino mpuzamahanga yaryoheye cyane abayikurikiye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND