RFL
Kigali

Barcelona: Messi agomba kuba 'Nkore bandebereho' ku kibazo cy'imishahara

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/07/2021 9:03
0


Birasaba ko Messi yemera kugabanya umushahara akanabisinyira kugira ngo abandi bakinnyi b'ikipe ya FC Barcelona nabo babyemere.



Joan Laporta kuva yakongera kuyobora Barcelona, twavuga ko ibintu atangiye kubishyira ku murongo. Nyuma yo gusinyisha abakinnyi, abo yarekuye batari bakenewe, ndetse no kumvinaka amasezerano mashya na Lionel Messi, ubu igikurikiyeho ndetse uyu mugabo yatangiye, ni ukugabanya imishahara y'abakinnyi hafi ya bose.

Mu bakinnyi bagomba kugabanya imishahara byihutirwa, harimo; Gerard Pique, Sergio Busquets, Sergi Roberto, ndetse na Jordi Alba. Gusa ku rundi ruhande abakinnyi bo baravuga ko batazemera kugabanya umushahara mu gihe Messi na we atarabikora. 

Messi biteganyijwe ko azagabanya umushahara ku kigero cya 50 ku ijana gusa mu gihe atarabisinyira, abandi bakinnyi nabo ntibakozwa ibyo kugabanya amafaranga. Biteganyijwe ko abandi bakinnyi bazagabanya umushahara ku kigero cya 40%. Iki cyumweru mu gihe Messi yaramuka asinye biteganyijwe n'abandi bakinnyi batangira gusinya.


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND