RFL
Kigali

Basketball Zone V: Kenya yegukanye igikombe ibona itike y’igikombe cya Afurika, u Rwanda rusoza ku mwanya wa Gatatu – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/07/2021 2:40
0


Ikipe y’igihugu ya Kenya mu bagore niyo yegukanye igikombe cy’akarere ka Gatanu mu mukino wa Basketball nyuma yo gutsinda Misiri ku mukino wa nyuma amanota 99-83, mu gihe u Rwanda rwegukanye umwanya wa Gatatu rwisasiye Sudani y’Epfo.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, muri Kigali Arena hasorejwe imikino y’akarere ka Gatanu muri Baasketball mu cyiciro cy’abagore yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda, yagaragaje ikipe izahagararira akarere ka Gatanu mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun kuva tariki ya 17 kugera ku ya 22 Nzeri 2021.

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wahuje u Rwanda na Sudani y’Epfo niwo wabimburiye indi, maze rwongera kwisasira iki gihugu n’ubundi rwatsinze mu mikino y’amatsinda, biruhesha gusoza mu makipe atatu ya mbere muri aka karere.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa itsinze Sudani y’Epfo ku manota 83-56, aho agace ka mbere u Rwanda rwagatsinze amanota 31-14, agace ka kabiri u Rwanda rutsinda amanota 23-09, aka gatatu rwatsinzwe amanota 16-08, mu gihe aka nyuma u Rwanda rwatsinze amanota 20-17, umukino urangira muri rusange u Rwanda rwegukanye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 27.

Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, habaye umukino wa nyuma wagombaga kugaragaza ikipe izahagararira aka karere ka Gatanu hagati ya Kenya na Misiri.

Muri uyu mukino wa nyuma wihariwe cyane n’ikipe ya Kenya,  yayoboye uduce twose tw’umukino, aho yatsinze aka mbere ku manota 29-24, aka kabiri igatsinda ku manota 21-18, aka gatatu banganya 27-27, mu gihe aka nyuma yagatsinze ku manota 22-14, isoza umukino muri rusange itsinze Misiri amanota 99-83.

Umukinnyi mwiza ukina mu kibuga hagati yabaye Raneem El Gedawy ukinira Misiri, Umukinnyi ukina asatira wagaragaje imbaraga kurusha abandi yabaye Felmas Adhiambo Koranga ukomoka muri Kenya, Nyaduoth ukomoka muri Sudani y’Epfo yabaye umukinnyi mwiza mu gutsinda, mu gihe umunyarwandakazi Tierra Monay Henderson yabaye umukinnyi mwiza mu gutsinda amanota (Shooting). Victoria Reynolds ukomoka muri Kenya niwe wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Iyi ni inshuro ya Karindwi Kenya yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika, kure yageze yabaye iya kabiri mu 1993.

Kenya yegukanye igikombe inabona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika

Kenya yatsinze Misiri yari yayitsinze mu mikino y'amatsinda

U Rwanda rwatsinze Sudani y'Epfo rwegukana umwanya wa Gatatu

Abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa bahembwe

Victoria Raynolds niwe wabaye umukinnyi w'irushanwa


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND