RFL
Kigali

Yanga yateguye ibirori byo gusezera Haruna Niyonzima ugiye kuyisohokamo nyuma y’imyaka 8 ayikinira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/07/2021 11:17
0


Ikipe ya Yanga Africans yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yatumiye abafana mu birori by’akataraboneka byo gusezera Umunyarwanda Haruna Niyonzima uzwi nka Fabregas, ugiye gutandukana n’iyi kipe amaze imyaka umunani akinira.



Ibi birori biteganyijwe ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, ku mukino uzahuza Yanga na Ihefu FC kuri Stade Uwanja wa Mkapa, uzaba ari umunsi witiriwe Niyonzima Haruna ndetse iyi kipe ikaba yasabye abafana kuzitabira ku bwinshi.

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Yanga Africans yararitse abafana bayo tariki ya 15 Nyakanga 2021 ku munsi wo gusezera Haruna Niyonzima umaze imyaka umunani akinira iyi kipe.

Haruna asoje amasezerano y’amezi atandatu yari yongereye muri Yanga SC mu mpera za 2020 nyuma yo kuyisubiramo muri Mutarama uwo mwaka.

Uyu mukinnyi w’amacenga menshi wageze muri Yanga mu 2011 avuye muri APR FC, yigaruriye imitima y’abanya-Tanzania benshi, bamuhimba amazina atandukanye agamije kumutaka no kumusingiza, kubera umupira yateraga wanyuze benshi.

Haruna yafashije Yanga kwegukana ibikombe bitandukanye mu gihe yahamaze, birimobine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’, anafasha kandi iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.

Mu 2017, Haruna yerekeje muri mukeba, Simba SC bibabaza cyane abafana ba Yanga bumvaga batakaje intwaro yabo ikomeye maze bahitamo gutwika nimero ye Umunani yambaraga muri Yanga. Uyu mukinnyi yafashije Simba SC kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe muri ¼ cya CAF Champions League.

Mu 2020 nibwo Haruna yasubiye muri Yanga Africans avuye muri AS Kigali yari yagezemo avuye muri Simba SC.

Haruna Niyonzima w’imyaka 31 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, arimo Etincelles FC, Rayon Sports na APR FC, anakinira Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania.

Ubutumwa bwa Yanga Africans burarika abafana mu birori byo gusezera Haruna Niyonzima

Haruna agiye gutandukana na Yanga amazemo imyaka umunani

Uzaba ari umunsi udasanzwe kuri Haruna w'imyaka 31 ushobora kugaruka gukina mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND