RFL
Kigali

Euro 2020: Turi kumwe nawe Eriksen: Igisobanuro cy’ifoto yafashwe mbere y’umukino u Bwongereza bwatsinzemo Danemark

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/07/2021 9:51
0


Mbere y’umukino wa ½ cya Euro 2020 u Bwongereza bwatsinzemo Danemark ibitego 2-1 bisabye iminota 120, habaye igikorwa gikomeye cyo kuzirikana no guhesha agaciro Christian Eriksen wahuye n’ibibazo bikomeye irushanwa rigitangira byanatumye adakomeza gukina.



Mbere y'uko u Bwongereza buhura na Danemark muri ½ cya Euro 2021, abakapiteni ku mpande zombi, Harry Kane w’u Bwongereza na Simon Kjaer wa Danemark bari kumwe n’abasifuzi bifotozanyije umupira wa Christian Eriksen bawufite mu ntoki, mu rwego rwo kugaragaza ko bamuzirikana kandi bakazirikana n’ibyamubayeho.

Ubutumwa bwari buri muri iki gikorwa cyakozwe, bwari bufite intero igira iti’ Turi kumwe nawe Eriksen, komera komera”.

Iki gikorwa cyakoze ku mitima y benshi, bashimye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’ ndetse n’ibi bihugu, kuba bizirikana uyu mukinnyi wahuye n’ibyago bikomeye irushanwa rigitangira.

Uyu mukino warangiye u Bwongereza bugeze ku mukino wa nyuma busezereye Danemark ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1, mu mukino wakinwe iminota 120.

UEFA kandi yamaze gusohora itangazo ritumira Eriksen n’umuganga wamusubije ubuzima ku mukino wa nyuma wa Euro 2020, ahitezwe kuzavugirwa ijambo rikomeye rikomeza uyu mukinnyi ushobora kutazongera gukina umupira w’amaguru kubera indwara y’umutima.

Umukino uyu mukinnyi yatumiwemo uzabera i Wembley saa tatu z’ijoro tariki ya 11 Nyakanga 2021.

Mu mukino wo mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Euro 2020, wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena wahuje Danemark na Finland, wabereyemo ibidasanzwe ndetse byahahamuye abatari bacye.

Uyu mukino wahagaze ku munota wa 42, nyuma yuko Christian Eriksen warimo ukina mu kibuga hagati, yituye hasi nta muntu umukozeho, agahita abura umwuka, agakorerwa ubutabazi bwihuse, ariko nyuma y’iminota 15 aryamye mu kibuga nta mpinduka, hafatwa umwanzuro wo gusubika umukino, n’ubwo nyuma UEFA yafashe umwanzuro wo kongera ugasubukurwa.

Umukino wahagaze nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi, kuko banganyaga 0-0.

Nyuma yuko Eriksen yituye hasi bagenzi be batabaje abaganga, bihutira kumuha ubutabazi bwihuse. Mu gihe abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana bari bategereje icyo abaganga batangaza bari bafite ubwoba bwinshi ndetse bamwe muri bo bari batangiye kurira batekereza ko hari ikibi kigiye kuba kuri uyu mukinnyi wari wazonze ubwugarizi bwa Finland.

Nyuma y’iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.

Nyuma y’amasaha abiri umukino wasubitswe, UEFA yahise itangaza ko nyuma yuko Eriksen akangutse, umukino ugiye guhita usubukurwa ugakinwa iminota yari isigaye.

UEFA yatangaje ko uyu mukinnyi yakangutse ndetse akaba yoherejwe mu bitaro kwitabwaho n’inzobere z’abaganga, aho yaje kuva asubira aho acumbitse gusa ntiyongeye gusubira mu kibuga, dore ko yihanangirijwe kuzongera gukina kubera ko yavanamo urupfu kubera indwara y’umutima.

Mbere y'umukino w'u Bwongereza na Danemark hazirikanwe Christian Eriksen

Eriksen yaguye mu kibuga abura umwuka igihe kirekire ku mukino we wa mbere muri Euro 2020

Gusa uyu mukinnyi ubu ameze neza n'ubwo atarongera kugaruka mu kibuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND