RFL
Kigali

UEFA yatumiye Christian Eriksen n’umuganga wamusubije ubuzima ku mukino wa nyuma wa Euro 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/07/2021 11:49
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) yamaze gutumira umukinnyi w’umunya-Danemark, Christian Eriksen n’umuganga watabaye ubuzima bwe umunsi yagwaga mu kibuga akabura umwuka, ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Euro 2020 uteganyijwe tariki ya 11 Nyakanga i Wembley mu Bwongereza.



UEFA yamaze gusohora itangazo ritumira Eriksen n’umuganga wamusubije ubuzima ku mukino wa nyuma wa Euro 2020, ahitezwe kuzavugirwa ijambo rikomeye rikomeza uyu mukinnyi ushobora kutazongera gukina umupira w’amaguru kubera indwara y’umutima.

Umukino uyu mukinnyi yatumiwemo uzabera i Wembley saa tatu z’ijoro tariki ya 11 Nyakanga 2021.

Mu mukino wo mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Euro 2020, wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena wahuje Danemark na Finland, wabereyemo ibidasanzwe ndetse byahahamuye abatari bacye.

Uyu mukino wahagaze ku munota wa 42, nyuma yuko Christian Eriksen warimo ukina mu kibuga hagati, yituye hasi nta muntu umukozeho, agahita abura umwuka, agakorerwa ubutabazi bwihuse, ariko nyuma y’iminota 15 aryamye mu kibuga nta mpinduka, hafatwa umwanzuro wo gusubika umukino, n’ubwo nyuma UEFA yafashe umwanzuro wo kongera ugasubukurwa.

Umukino wahagaze nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi, kuko banganyaga 0-0.

Nyuma yuko Eriksen yituye hasi bagenzi be batabaje abaganga, bihutira kumuha ubutabazi bwihuse. Mu gihe abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana bari bategereje icyo abaganga batangaza bari bafite ubwoba bwinshi ndetse bamwe muri bo bari batangiye kurira batekereza ko hari ikibi kigiye kuba kuri uyu mukinnyi wari wazonze ubwugarizi bwa Finland.

Nyuma y’iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.

Nyuma y’amasaha abiri umukino wasubitswe, UEFA yahise itangaza ko nyuma yuko Eriksen akangutse, umukino ugiye guhita usubukurwa ugakinwa iminota yari isigaye.

UEFA yatangaje ko uyu mukinnyi yakangutse ndetse akaba yoherejwe mu bitaro kwitabwaho n’inzobere z’abaganga.

ABAFATWA NK’INTWARI ZAROKOYE UBUZIMA BWA ERIKSEN

Magingo aya, kuba Eriksen agihumeka umwuka w’abazima, hari abafatwa nk’intwari zarokoye ubuzima bwe bwari mu kaga, barimo Umuganga na kapiteni w’iyi kipe Simon Kjaer.

Ubwo Eriksen yari amaze kugwa, kapiteni wa Danemark Simon Kjaer ni we wabaye uwa mbere wamugezeho, akora ku buryo atamira ururimi rukaba rwafunga imyanya y’ubuhumekero ndetse yagerageje kumukanda mu gituza mbere y’uko abaganga bahagera.

Icyo gihe nibwo umusifuzi Anthony Taylor wari uyoboye umukino, yahise ahamagara abaganga ngo baze mu kibuga bifata iminota 15 Eriksen yitabwaho ariko biranga asohorwa mu kibuga ajyanwa kwa muganga.

Kjaer w’imyaka 32, yagiriye inama bagenzi be yo gukora uruziga iruhande rwa Eriksen kugira ngo avurwe nta bandi bantu babona ibiri kubera aho.

Yihutiye kandi kujya ahari umugore wa Eriksen, Sabrina Kvist, wari wamanitse mu kibuga aramuhobera mu rwego rwo kumuhumuriza dore ko yari yamaze kwiheba ndetse amarira yamubanye menshi.

Umwe mu baganga bakomeye b’umutima, Dr Cott Murray, yabwiye Daily Mail ko Eriksen yatabawe no kugira umuntu nka Kjaer hafi kuko byari bigoye kurokoka.

Uretse Simon Kjaer, Itsinda ry’abaganga bitaye kuri uyu mukinnyi wari umaze iminota myinshi asinziriye akaza gukanguka, nabo bafatwa nk’intwari zarokoye ubuzima bw’uyu mukinnyi.

Magingo aya Eriksen yavuye mu bitaro ameze neza gusa ntarongera kugaruka mu kibuga ndetse Abaganga bamwihanangirije kongera gukina umupira kuko ashobora kuzagwa mu kibuga kubera umutima.

Eriksen yaguye mu kibuga ubwo yirukaga ku mupira abura umwuka igihe kirekire


Simon Kjaer yabaye uwa mbere watabaye Eriksen


Umuganga watabaye ubuzima bwa Eriksen yatumiwe na UEFA ku mukino wa nyuma wa Euro 2021

Nyuma yajyanwe kwa muganga ari naho yazanzamukiye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND