Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda, bashyikirije ibendera itsinda rigari ry’abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike ya 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2021.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nyakanga 2021, aho mu izina rya Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shemamaboko Didier ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Komite Olempike y’u Rwanda, bashyikirije ibendera n’ubutumwa abakinnyi bazahagararira igihugu mu mikino Olempike y’i Tokyo 2020.
Ikipe y’u Rwanda irahaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nyakanga 2021, aba bakinnyi bagiye kare kuko bazabanza gukora imyitozo mu mujyi wa Hashimatai mbere yo kwinjira mu irushanwa nyirizina.
Itsinda ry’abakinnyi b’u Rwanda barimo abakina umukino w’amagare, koga ndetse no gusiganwa ku maguru.
Mu butumwa Minisitiri wa Siporo, Hon. Munyangaju Aurore Mimosa yageneye itsinda ry’aba bakinnyi mbvere yo guhaguruka mu Rwanda, yabibukije ko bagiye kwamamaza igihugu, abasaba gukotana ariko banirinda Coronavirus.
Yagize ati “Bana b'u Rwanda, tubifurije kuzaba amahoro ku rugamba mugiyeho. Mugiye kwamamaza u Rwanda murushanwa n'andi mahanga muri #Tokyo2020 Muzarushanwe gitwari, tubifurije intsinzi muhesha ishema urwababyaye Flag of Rwanda Mugiye mu bihe bitoroshye, ntimuzadohoke kwirinda #COVID19 @RwandaOlympic”.
Visi Perezida wa mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice yashimiye uruhare MINISPORTS yagize mu gutegura ikipe igiye kwitabira imikino Olempike y’i Tokyo 2020, anaboneraho gusaba abakinnyi kuzahagararira u Rwanda neza.
Imikino ya Olempike y’i Tokyo 2020, izatangira gukinwa tariki ya 23 Nyakanga, isozwe tariki ya 08 Kanama 2021.
Minisiteri ya Siporo yageneye ubutumwa abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike 2020
Abakinnyi bazitabira iyi mikino bashyikirijwe ibendera
Abakinnyi basabwe gukotana bagashaka umusaruro mwiza ariko birina COVID-19
TANGA IGITECYEREZO