RFL
Kigali

Copa America: Messi yagejeje Argentina muri 1/2, amakipe 4 ahita amenyekana

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/07/2021 7:39
0


Argentina yanyagiye Ecuador ibitego 3 ku busa ihita igera mu mikino ya 1/2 na Lionel Messi aba umukinnyi w'umukino ku nshuro ya 4.



Wari umukino ugomba kugaragaza ikipe ya 4 yerekeza muri 1/2 cya Copa America, ndetse ukaba umukino usoza umunsi n'ubwo wabaye mu rucyerera, Argentina inyagira Ecuador ibitego 3 ku busa, aho De Paul yafunguye amazamu ku munota wa 39, Lautaro Martinez aterekamo igitego cya 2, mu gihe umukino wenda kurangira ku munota wa 90 Lionel Messi yatsinze igitego cya 3.

Undi mukino wari wabanje, Uruguay yanganyije na Colombia ubusa ku busa hitabazwa penariti Uruguay isezererwa kuri penariti 4 kuri 2. Argentina na Colombia zahise zisanga Brazil na Peru nazo zari zatsinze mu mikino ibanza.


Uko imikino iteganyijwe kugera ku munsi wa nyuma 

Tariki ya 6 Nyakanga 2021 ni bwo imikino ya 1/2 izatangira, Brazil yakira Peru, mu gihe bucyeye bwaho, Colombia izakira Argentina. Brazil na Peru zigiye kongera guhura nyuma y'umukino wo mu matsinda Brazil yari yatsinzemo Peru ibitego 4-0.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND