RFL
Kigali

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/07/2021 11:52
0


Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infatino, yandikiye ibaruwa ikipe ya APR FC ayishimira nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ubugira kabiri idatsinzwe.



Infantino yohereje ubu butumwa bushimira APR FC kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021, abinyujije ku muyobozi mushya w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ Nizeyimana Olivier.

Mu kwezi gushize nibwo ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 19, igikombe yegukanye idatsinzwe mu mikino 13 yakinnye, ikaba yari izigamye ibitego 20, mu gihe AS Kigali yabaye iya kabiri n’amanota 19 izigamye ibitego 12.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu izasohokera u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League umwaka utaha, mu gihe AS Kigali yasoje ku mwanya wa kabiri izasohokera igihugu muri CAF Confederation Cup.

IBARUWA INFANTINO YAGENEYE APR FC:


APR FC yegukanye igikombe cya 19 cya shampiyona y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND