RFL
Kigali

Amarozi, Ubwumvikane bucye mu byirukanishije Muhitira Felicien mu ikipe y’igihugu izitabira imikino Olempike

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2021 21:02
0


Hari benshi mu bakunzi b’imikino bamaze gufata uruhande rwabo bijyanye n’ubuhamya by’ibyabereye mu mwiherero w’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bitegura imikino Olempike bwatanze na nyir’ubwite, Muhitira Felicien uzwi nka Magare nyuma yokumenyeshwa ko atazitabira iyi mikino, nubwo ubuyobozi bwa Komite Olempike buvuga ibihabanye n'ibye.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, nibwo Komite Olempike y’u Rwanda yasohoye itangazo rimenyesha ko yahagaritse Muhitira mu bikorwa byo kwitegura imikino Olempike izabera I Tokyo muri iyi mpeshyi, ndetse ko atazigera anitabira iyi mikino.

Komite Olempike yavuze ko yahagaritse Muhitira Félicien kubera kuva mu mwiherero wo kwitegura imikino Olempike adasabye ruhushya, ndetse inavuga ko yafashe umwanzuro wo kumukura ku rutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda bazajya mu Buyapani muri iyi mikino.

Mu kiganiro Radio1 yagiranye na Muhitira nyuma yo kubona ibaruwa imuhagarika kuzitabira imikino Olempike, yasobanuye ibyihishe inyuma y’iyirukanwa rye ndetse n’imvano yabyo.

Yagize ati”Mu byukuri narozwe uburozi bw’ubutamikano nkiri umwana, ibyo byangizeho ingaruka kujko mbimaranye imyaka 20 yose, buri mwaka nywamo imiti kabiri kuko hari igihe bimfata bikampeza umwuka hafi yo gupfa nkagobokwa no kunywa imiti.

“Ndi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu izitabira imikino Olempike byarabaye kuko naherukaga kunywa imiti mu Ugushyingo 2020, nasabye uruhushya abayobozi twari kumwe mu mwiherero barangay, nitabaza inzego zitandukanye kugeza no ku muyobozi wa Polisi i Bugesera kuko ubuzima bwari habi, nabwo bakomeza gukerensa indwara yanjye, byageze naho bavugana n’umubyeyi wanjye ariko nabwo biranga, bakomeza kuvuga ngo sinanywa iyo miti ntapfa.

“Maze kubona ko batitaye ku ndwara yanjye kandi narimo ndushaho kuremba, nandikiye ubuyobozi bw’ikipe yanjye ya APR mbabwira ibiri kuba, imiti yari yamaze kuva mu rugo yageze mu mwiherero yapimwe n’abaganga basanga ntakibazo iteye kuyinywa, narabinginze ngo byibura bayitekere aho nyinywere imbere yabo ariko barabyanga.

“Ibyo bimaze kuba nahaye agaciro ubuzima, muganga w’ikipe ampa iyo miti, aramperekeza nsohoka mu mwiherero njya kwivura”.

Muhitira avuga ko yifuzaga ko anyway umuti akawunywera aho bareba, yakira agakomeza umwiherero ndetse akazitabira iyi mikino.

Mukundiyukuri Jean de Dieu uhagarariye delegasiyo izajya Tokyo muri iyi mikino, yavuze ko uyu mukinnyi yasabaga ibidashoboka bijyanye n’ibihe barimo bwo kwirinda Coronavirus, arangije arenga ku mabwiriza bituma akurwa mu bakinnyi bazitabira iyi mikino.

Yagize ati”Ikibazo cya Muhitira twarakimenye, ariko yadusabaga ibidashoboka kuko yavugaga ko akeneye kujya hanze y’umwiherero ibyumweru bibiri akabona kugaruka yarakize, twamubwiye ko ibyo bitashoboka bitewe n’ibihe turimop bwo kwirinda Coronavirus kandi dutanga raporo mu Buyapani za buri munsi kuri delegasiyo izajyayo, tubona ntabyumvise ndetse abirengaho ava mu mwiherero nta ruhushya, bituma akurwa ku rutonde rw’abazitabira iyi mikino”.

Uyu muyobozi yavuze ko batirengagije ubuzima bw’umukinnyi kuko ntaho byigeze biba, ahubwo ari uko yasabaga ibidashoboka.

Muhitira yari yabonye itike yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino Olempike y’i Tokyo 2020 mu basiganwa intera ndende (long distance).

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 y’amavuko, yari mu bakinnyi babiri bari bafite iyi tike kuko yakoranaga imyitozo na Hakizimana John ukina marato ndetse n’igice cyayo.

Muhitira amaze gukina amarushanwa akomeye muri uyu mukino, arimo Shampiyona y’Isi yabereye muri Qatar 2018, Cross country yabereye mu Bushinwa 2015 aho yabaye uwa 30, Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu muhanda yabereye muri Danemark 2014.

Aya marushanwa yayakinnye ari mu kipe y’igihugu. Amarushanwa yakinnye ku giti cye harimo 20 KM de Paris amaze gukina inshuro ebyiri, imwe yabaye uwa kane, indi aba uwa kabiri, Marathon ya Anthen mu Bugeleki 2019, Semi Marathon Congo Brazzaville amaze kwegukana inshuro eshatu ziheruka na Semi Marathon ya Bahren ihuza abakinnyi ba Adidas n’abakinnyi ba Nike.

Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, izatangira gukinwa tariki ya 23 Nyakanga kugeza tariki ya 08 Kanama 2021.

Muhitira Felicien yakuwe mu bakinnyi bazitabira imikino Olempike

Muhitira yumvikanishije ko yarenganijwe na Komite Olempike





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND