RFL
Kigali

Muhitira Felicien ‘Magare’ yirukanwe mu mwiherero anakurwa mu bakinnyi bazitabira imikino Olempike y’i Tokyo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/06/2021 13:16
0


Komite Olempike y’u Rwanda yamaze gutangaza ko yahagaritse, inirukana mu mwiherero umukinnyi w’imikino ngororamubiri, Muhitira Felicien uzwi nka Magare, nyuma yo kuva mu mwiherero adasabye uruhushya, akanica bnkana amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, nibwo Komite Olempike y’u Rwanda yasohoye itangazo rimenyesha ko yahagaritse Muhitira mu bikorwa byo kwitegura imikino Olempike izabera I Tokyo muri iyi mpeshyi, ndetse ko atazigera anitabira iyi mikino.

Muhitira yari yabonye itike yo kuzaserukira u Rwanda mu mikino Olempike y’i Tokyo 2020 mu basiganwa intera ndende (long distance).

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 y’amavuko, yari mu bakinnyi babiri bari bafite iyi tike kuko yakoranaga imyitozo na Hakizimana John ukina marato ndetse n’igice cyayo.

Komite Olempike y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guhagarika no kwirukana Muhitira Félicien wavuye mu mwiherero wo kwitegura imikino Olempike nta ruhushya asabye.

Iyi komite kandi yemeje ko yafashe umwanzuro wo kumukura ku rutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda bazajya mu Buyapani muri iyi mikino.

Muhitira amaze gukina amarushanwa akomeye muri uyu mukino, arimo Shampiyona y’Isi yabereye muri Qatar 2018, Cross country yabereye mu Bushinwa 2015 aho yabaye uwa 30, Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu muhanda yabereye muri Danemark 2014.

Aya marushanwa yayakinnye ari mu kipe y’igihugu. Amarushanwa yakinnye ku giti cye harimo 20 KM de Paris amaze gukina inshuro ebyiri, imwe yabaye uwa kane, indi aba uwa kabiri, Marathon ya Anthen mu Bugeleki 2019, Semi Marathon Congo Brazzaville amaze kwegukana inshuro eshatu ziheruka na Semi Marathon ya Bahren ihuza abakinnyi ba Adidas n’abakinnyi ba Nike.

Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, izatangira gukinwa tariki ya 23 Nyakanga kugeza tariki ya 08 Kanama 2021.


Itangazo rya Komite Olempike rihagarika Muhitira Felicien

Muhitira Felicien yakuwe ku rutonde rw'abazakina imikino Olempike y'i Tokyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND