Kigali

Nta mwana uzahomba ikizamini, 'Guma mu Rugo' yashobokaga… Minisitiri Edouard Ngirente ku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2021 18:19
6


Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente yatangaje ko nta mwana uzigera avutswa uburenganzira bwo gukora ibizamini bya Leta bitewe n'ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 zitangira gukurikizwa guhera tariki 1 Nyakanga 2021.



Ibi Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yari kumwe n’abayabozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata na Eric Gishoma, Umuyobozi Wungirije muri PSF.

Iki kiganiro cyibanze ku ngamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19; cyabaye hashize iminota micye Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoye itangazo ku ngamba nshya zo kwirinda Covid-19.

Iri tangazo rivugamo ko guhera ku wa 1 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana bazubahiriza ingamba zirimo:

Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo, Inama n’insengero birahagaritswe, ibiro by’inzego za Leta n’iby’abikorera birafunze, amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze naho Resitora zizajya zitanga gusa serivisi ku bataha ibyo bakeneye ibizwi nka ‘Take away’.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Ngirente yavuze ko ibyemezo byose bifatwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n'icyorezo cya Covid-19 biba biri mu nyungu z'abaturage, kandi ari buri wese ugomba kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

Yakomeje avuga ko muri izi ngamba nshya zo kwirinda Covid-19, abanyeshuri bafite ibizamini bya Leta muri Nyakanga 2021 bahawe umwihariko, kandi ko bizitabwaho na Minisiteri y’Uburezi.

Ati “…Mineduc iri buze kwita ku bana bari bafite ibizamini bya Leta bizakorwa muri uku kwezi kwa karindwi. Abo twabageneye umwihariko wabo, nta mpungenge bagira, Minisiteri y'Uburezi irabitaho, iramenya abari mu mashuri aho bari basanzwe barara n'abajyagayo ku munsi uko iri bubafate ariko ndangira ngo mbizeze ko nta mwana uzahomba ikizamini cye. Turi Leta ireberera abaturage kandi ikurikira…Iki cyorezo nta n’umwe ugifiteho imbaraga, imyanzuro igenda ihinduka.”

Yavuze ko n’abaturage basigaye babona imibare y’abandura Covid-19 itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima bakamenya igikurikiraho, ku buryo hari n’abari batangiye gusaba ko hashyirwaho ‘Guma mu Rugo’, ariko ngo siko byagenze kuko habayeho gushyira ku munzani inguni zose z’ubuzima.

Ati “Ntabwo ari ibyemezo nk'uko nabivuze ngitangira bireba urwego rw’ubuzima gusa, tureba urwego rw'ubuzima tukanareba ubuzima busanzwe bw'abaturage, imibereho, abaturage barabaho gute?

Ese abo bahoze banditse ngo muyiturinde [Guma mu Rugo] nkaho ari Leta iyibafatira turabishyira ku munzani buri gihe tukareba ngo, ese iyo Guma mu Rugo ibaye biragira izihe ngaruka?...

Ndangira ngo mutumva ko kuba tutashyizeho uyu munsi ari uko twayibarindaga nk'uko mwabidusabye, Oya! Nayo yashobokaga ariko dushyira ku munzani."

Yakomeje asaba abantu gukomeza kwirinda Covid-19, kuko ‘Guma mu Rugo’ ishobora ‘kuzongera ikaba’.

Minisitiri Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko amashuri menshi ibizamini bizarangira ejo ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021, avuga ko bafatanyije na  Polisi y’Igihugu bateguye uko abanyeshuri bazataha mu ngo zabo kandi hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri iki kiganiro, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko abantu bahitanwa na Covid-19 nabo bakomeje kwiyongera, kandi n’abakeneye umwuka wa Oxygen mu bitaro barazamuka buri munsi. Ariyo mpamvu abantu bagomba gukomeza kwirinda Covid-19.

Dr Ngamije avuga ko abarwayi bari mu bigo byihariye byita ku banduye Covid-19 bariyongereye cyane muri iyi minsi. Ati “Mu ntagiriro z’ukwezi kwa Gatandatu twari dufite abarwayi 20 gusa, ariko uyu munsi habarwa abagera ku 127.”

Akomeza ati “Ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu kubera abantu badohotse mu kubahiriza ingamba zo kwirinda. Amabwiriza mashya yatanzwe uyu munsi rero agamije kurushaho guhangana n’iki cyorezo.”

“Byaratugaragariye ko hari ubwandu bwinshi buturuka ku kuba abantu bahura ari benshi kandi bagahurira ahantu hafunganye bagakomeza guhumeka umwuka umwe. Ni ngombwa ko aho abantu bashobora guhurira hafungurwa hakabasha kwinjira umwuka wo hanze uhagije.”

Muri iki kiganiro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko Police ifite ubushobozi bwo gukurikirana ko amabwiriza mashya yashyizweho yubahirizwa ifatanyije n’izindi nzego zose bireba. Ibihano kandi birateganyijwe ku bantu bose badakurikiza ingamba zo kurwanya Covid-19.

Ni mu gihe, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Béata yavuze ko kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bikomeze “turakangurira abacuruzi gukora basimburana nkuko biteganyijwe, tuributsa kandi abantu bose kwitabira gukoresha gahunda z’ikoranabuhanga haba mu guhaha ndetse no kwishyura serivisi zitandukanye.”

Inkuru bifitanye isano: Covid-19: Amashuri yose harimo na Kaminuza arafunze, insengero zirafunze, abakozi bose ni ugukorera mu rugo

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko nta munyeshuri uzavutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya LetaMinisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko ibikorwa byafunzwe hagamijwe guca intege ikwirakwira rya Covid-19

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abantu gucika ku muco wo gusura abantu babizi neza ko banduye Covid-19

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza yasabye imikoranire mu kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana Béata, yavuze ko resitora zidafunze, ko uwakenera amafunguro yayagura akayajyana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rachid bigirimana3 years ago
    Murakoze kutugezaho amakurumeza
  • Jean de Dieu NTIBAZIRIKANA3 years ago
    murakoze cyane ndabashimiye kubwizo ngamba. ese abarezi bo mugutaha bava aho bakoreraga mwabatekerejeho cg mutekereza kubanyeshuli gusa? abarezi bazagera muntara gute?
  • Amisi3 years ago
    Ntibyoroshye ariko birashoboka kuko ndacyeka ntanumwe wakwishimira murugo
  • Hakizimana jean de Dieu3 years ago
    Abacuruzi bato bakorera mumasoko mwabafasha kumisoro kuko muriguma murugo yashize barabasoresheje kandi batarakoraga guma mukarere niko byagenze nubu niko bimeze imyenda bafashe mumabanki ibamereye nabi nabo mubatekerezeho.
  • ishimwefoibe1@gmail.com3 years ago
    Twifuzaga kumenya itariki yikizamini cya leta niba yarahindutse cg tuzahabwa iyindi.
  • ishimwefoibe1@gmail.com3 years ago
    Nonese tuzamenya gute itariki yikizamini cya leta ko



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND