Kigali

U Rwanda rugiye kwakira inteko rusange ngarukamwaka ya 26 ya EAPCCO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/01/2025 8:06
0


U Rwanda ruritegura kwakira inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025.



Inteko rusange ya EAPCCO ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w'akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.

Izahuriza hamwe Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu 14 bigize EAPCCO kugira ngo baganirire hamwe ibijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano mucye.

Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka”, inteko rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO yitezweho gusubiza icyifuzo cy’ibihugu biwugize cyo gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka bigenda byiyongera.

Amavu n'amavuko

Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga.

Ibihugu bigize uyu muryango ni 14, ari byo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y'Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.

Intego z’Umuryango wa EAPCCO

•Gushyigikira, gushimangira no kwagura ubufatanye hashyirwaho ingamba zihuriweho zo gukurikirana ibikorwa bigize ibyaha ndengamipaka n’ibindi bifitanye isano nabyo mu Karere,

•Gutegura no guhanahana amakuru y’ingenzi ajyanye n'ibyaha kugira ngo bifashe ibihugu bigize umuryango kubikumira,

•Guharanira ko ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ibyaha bishyirwa mu bikorwa, kubika neza amakuru ku byaha no gufatanya gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka hifashishijwe uburyo bwose buteganyijwe ku rwego rwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol),

•Gushyiraho ingamba n’umurongo w’amahugurwa agendanye n’igihe hagendewe ku cyerekezo n’umusaruro witezwe ku nzego za Polisi mu karere,

Binyuze muri komite zashyizweho zitandukanye n’inteko rusange ngarukamwaka, Umuryango wa EAPCCO uharanira ko inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu karere zubaka ubushobozi kugira ngo zibashe guhangana n’ibiteza umutekano mucye bigenda bihindura isura.

Hibandwa ku byaha bikurikira:

• Ibyaha bimunga ubukungu

• Iterabwoba

• Icuruzwa ry’abantu

• Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge

• Ibyaha by’ikoranabuhanga

• Ibyibasira umutungo bwite mu by’ubwenge

Ibikorwa by’Umuryango wa EAPCCO

Inteko rusange ngarukamwaka (AGM) y’Umuryango wa EAPCCO igizwe n’inama ihuza abayobozi bakuru ba Polisi; ifatwa nk’urwego rukuru rw’Umuryango wa EAPCCO rufata ibyemezo, Inama y'abaminisitiri, n'izindi nama zizishamikiyeho zirimo Komite mpuzabikorwa ihoraho (PCC) igizwe n'abayobozi bashinzwe iperereza ku byaha ndetse n'abayobozi b'amashami agize Umuryango.

Izindi nama zihuza komite zitandukanye zirimo ishinzwe amategeko, amahugurwa, kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, uburinganire n’ishinzwe kurwanya iterabwoba. Buri nama itanga amahirwe yihariye yo gusangira ubunararibonye, gusuzuma ibyagezweho no kuganira ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo byugarije akarere.

Igihe cyose hateranye inteko rusange ngarukamwaka, habaho guhindura ubuyobozi bw’umuryango hagashyirwaho Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cyayakiriye.

Inteko rusange ya 26 ya EAPCCO

•Inteko rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO izibanda ku guharanira ko akarere gahora gafite amakuru ku mpinduka z’imiterere y’ibyaha bikugarije cyane cyane ibyambukiranya imipaka,

•Gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y’inama y’abayobozi bakuru ba Polisi iheruka, kugaragaza imbogamizi zagaragaye mu kuyishyira mu bikorwa no gusuzuma ingamba zikwiye zo kuvugurura imikorere,

•Kwemeza imyanzuro ya Komite zitandukanye n’Ubunyamabanga buhoraho bw’Umuryango wa EAPCCO, gutegura imyanzuro no gushyiraho izindi ngamba zo kunoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no kongera ubushobozi,  

•Gusangira ubunararibonye n'imikorere ya kinyamwuga,

•Izindi ngamba zo gushimangira ubufatanye mu kubahiriza amategeko hagati y’ibihugu bigize uyu muryango n’abafatanyabikorwa.

Uretse kuba Inteko rusange y’Umuryango wa EAPCCO iberamo ibiganiro bihuza abahagarariye ibihugu byibumbiye mu muryango; ni n’ikimenyetso cy’ubushake bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba bwo gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND