Soloba yagarutse ku ndirimbo yatuye umukunzi we na filime nshya yubakiye ku nkuru mpamo

Imyidagaduro - 12/01/2025 8:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Soloba yagarutse ku ndirimbo yatuye umukunzi we na filime nshya yubakiye ku nkuru mpamo

Muri filime nyarwanda ziri gusohoka muri iki gihe, Soloba ni umwe uri mu bari kwitabazwa gusa na we akagira izo ategura akanakinamo usanga nazo zigira igikundiro cyihariye, ibintu anahuza n’umuziki.

Umwaka wa 2025, Soloba yamaze kuwinjiranamo ibikorwa bishya birimo indirimbo yakoreye umukobwa bakundana nk'uko yabigarutseho, ahamya ko ibyo yavuzemo byose ari inkuru mpamo.

Iyi ndirimbo yise Zamuka, Soloba ayigarukaho yavuze ko yayandikiye umukunzi we wamubaye hafi mu rugendo rw’ibyo akora bimaze kumwubakira izina.

Ikaba ari indirimbo irimo ubutumwa bushishikariza abantu gukomeza gukora, yanaboneyeho kugira inama abandi ati "Mboneraho no kubwira buri muntu wese ko atagomba gutererana umuntu wamubaye hafi mu bihe bikomeye." 

Kuri filime yamaze kugeza hanze igice cyayo cya mbere yise ‘My Blood’ uyu musore agaragaza ko ishingiye ku nkuru y’umubyeyi wahemukiwe n’abagabo benshi.

Bikarangira umwe amuteye inda akamwihakana, uyu mubyeyi akiyemeza gutoza imico iboneye umuhungu we ngo azavemo umugabo uhamye ariko ntibize kumuhira.Soloba aheruka gushyira hanze indirimbo yakoreye umukunzi we wakomeje kumuba hafi no mu buzima bwari bugoye Afatanya gukina filimi n'umuziki ubu atangiranye umwaka wa 2025 iyo yise 'My Blood'

REBA FILIMI NSHYA 'MY BLOOD' YA SOLOBA WIYEGURIYE GUKINA NO GUSHORA MURI FILIMI NYARWANDA

">

UNYUZE HANO WAREBA INDIRIMBO YA SOLOBA YATUYE UMUKUNZI WE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...