Ikigo cy’itangazamakuru cya Africa News Agency kigiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka 10 i Kigali cyishimira ibyagezweho kuva mu mwaka wa 2015 cyashingwa ndetse n’uruhare cyagize mu iterambere rya Afurika.
African
News Agency (ANA) yashinzwe muri Gashyantare 2015 i Cape Town, Afurika y'Epfo,
na Sekunjalo Investments hamwe na Independent Media, iyobowe na Iqbal Survé,
nyuma y'isenyuka rya South African Press Association (SAPA).
Intego
nyamukuru yo gushinga iki kigo, kwari ukugira ngo kigaragaze, gisesengure
gitange umuti w’ibibazo Afurika ifite haba mu bukungu, ubuyobozi, imibereho y’abaturage
ndetse no mu iterambere rya Afurika.
Iki
kigo cyagaragaje ubushongore n’ubukaka bwacyo mu gihe gito hanyuma batangira
kwagura ibikorwa byabo ari nabwo bagezaga ahantu hatandukanye nko mu Bufarsana,
Dakar, Abidjan, Libreville, Douala, Rabat, Tuniziya, na Kigali
Mu
rwego rwo kwishimira ibi byagezweho, African News Agency (ANA) bagiye
kwizihiriza isabukuru y’imyaka 10 i Kigali aho baza kuba batumiye abahanga mu
itangazamakuru mpuzamahanga kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo
itangazamakuru rikomeze gutera imbere.
Bamwe
mu bayobozi batumiwe muri ibi birori biba kuri uyu wa gatanu tariki ya 10
Mutarama 2024, harimo Eugène Nyagahene washinze Tele10, Patrick Bofunda Ilingo wa TV5,
Oria K. Vande Weghe umuvugizi wa La Francophonie, Clare Akamanzi umuyobozi wa
NBA Africa, Elie Habimana uyobora Norrsken muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ibiganiro
bitangwa biraba bifite intego igira iti “Gutegura ejo hazaza h'itangazamakuru
rya Afurika”
Uretse
kandi kuganira ku buryo bwo gutegura ahazaza h’itangazamakuru rya Afurika, ANA
irateganya gushinga ishuri rizajya ritanga amahugurwa ku guteza imbere no
guhangana n’ibibazo biri mu itangazamakuru ku buryo ejo hazaza h’itangazamakuru
hazaba hari mu biganza byiza.
Ubuyobozi
bwa ANA bwagize buti "Uyu mushinga ugaragaza ubushake bwacu bwo kuba
indashyikirwa mu itangazamakuru rya Afurika. Ntabwo ari uguhugura abanyamakuru
gusa; ahubwo ni ukubaha imbaraga zo guhangana n'ibibazo byo ku isi mu gihe
bagumye gushinga imizi mu bihe bidasanzwe bya Afurika n'amahirwe."
TANGA IGITECYEREZO