RFL
Kigali

Covid-19: Amashuri yose harimo na Kaminuza arafunze, insengero zirafunze, abakozi bose ni ugukorera mu rugo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2021 15:38
1


Hashingiwe ku mibare y'abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera ndetse na Virusi igenda yihinduranya mu bice bitandukanye by'Isi, kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021 Guverinoma yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa Covid-19.



Ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana, kandi zizongera kuvugururwa nyuma y'ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima:

-Ingendo zirabujijwe guhera sa kumi n'ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM).

-Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n'imwe za nimugoroba (5:00PM).

-Abantu barakangurirwa kwirinda ingendo zitari ngombwa, bakava mu rugo mu gihe 'hari impamvu zikomeye amateraniro rusange harimo ubusabane z'ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n'ahandi hose birabujijwe.

-Ibiro by'inzego za Leta n'iby'Abikorera (Public and Private Offices) birafunze.

-Abakozi bazakorera mu rugo, kereka abatanga serivisi z'ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

-Inama zose zirabujijwe. Amashuri yose, harimo na za Kaminuza arafunze, Amabwiriza areba abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta biteganyijwe muri Nyakanga 2021 azatangwa na Minisiteri y'Uburezi.

-Resitora zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (take away).

-Insengero nazo zirafunze.

-Ibikorwa by'inzego z'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi batarenze 50% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

Amasoko n'amaduka (Markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w'abacuruzi bemerewe kuyikoreramo. Utubari twose tuzakomeza gufunga

-Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19 (PCR Test) amasaha 72 mbere y'uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima yo kwirinda Covid-19.

-Ibikorwa by'ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

-Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizakomeza gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by'umubare w'abantu zagenewe gutwara.

-Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko amadirishya yazo afunguye, ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa neza.

-Moto n'amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n'amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y'isuku buri gihe.

-Imihango y'ubukwe yose harimo gusaba no gukwa, ishyingirwa rikorewe imbere y'ubuyobozi bwa Leta n'irikorewe mu nsengero birasubitswe.

-Ibikorwa bya siporo y'umuntu ku giti cye n'izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) birafunze.

-Pisine na Spas zizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora siporo mrui hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.

-Umutwe w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30. Ibikorwa by'imikino y'amahirwe birabujijwe.

Mu bihe bisigaye by'Igihugu, ingamba zikurikira zizakomeza gukurikizwa mu gihe cy'ibyumweru 2:

-Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n'ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n'imwe za nimugoroba.

-Ingendo hagati y'Uturere zirabujijwe, kereka ku mpamvu za servisi z'ubuzima cyangwa izindi serivisi z'ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu Turere twose, ariko ntizitware abantu barenze babiri.

-Inama zikorwa imbonankubone zemerewe gukomeza. Umubare w'abitabira inama ntugomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateranira.

-Abitabiriye inama bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 amasaha 72 mbere y'uko inama iba.

-Amateraniro rusange harimo ubusabane n'ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo n'ahandi hose birabujijwe.

-Ibikorwa by'ingenzo za Leta bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi batarenze 15% by'abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.

-Ibikorwa by'inzengo z'abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b'ingenzi 50% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

-Amasoko n'amaduka azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% w'abacuruzi bemerewe kuyakoreramo.

-Resitora na cafe zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% y'ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiriya kugeza saa kumi n'ebyiri za nimugoroba. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

-Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda Covid-19, zizakomeza kwakira abantu ku kigero kitarenze 30% by'ubushobozi bwazo.

-Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 10.

-Abaturage bose barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo: Gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano. 

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente ni we washyize umukono kuri iri tangazo



Ingamba nshya zo kwirinda Covid-19 ziratangira gukurikizwa tariki 01 Nyakanga 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiringiyimana Alice2 years ago
    Murakoze!Igitekerezo cyanjye:numvaga abanyeshuri bagiye gukora national exams,mwabagumisha mubigo bakabanza bagakora.byibura icyorezo cyakoroha, basubiye kumashuri,bakaba biteguye kujya kaminuza Bitewe nuko bakoze.murakoze





Inyarwanda BACKGROUND