Kigali

Musanze: Ba Ofisiye 45 basoje amahugurwa ku mikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/01/2025 13:13
0


Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yo kongerera ubumenyi abapolisi mu bijyanye n’imikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi (Police Tactical Command Course).



Mu butumwa bwa polisi y'u Rwanda, yatangaje ko aya mahugurwa, abaye ku nshuro yayo ya 15, yitabiriwe n’abapolisi 45 mu gihe cy’amezi atanu. Muri bo, 15 bakomoka mu gihugu cya Sudani y’Epfo, 21 ni abapolisi bo muri Polisi y’u Rwanda, 3 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), 4 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ndetse 2 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP Vincent Sano, yavuze ko kubaka ubushobozi ari urufunguzo rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye bigenda bihindura isura uko isi igenda itera imbere.

DIGP Sano yagize ati: “Mu kazi ko gucunga umutekano ku isi muri iki gihe, bisaba ko abakozi mu nzego zose bireba bagira ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo babashe guhangana n’ibiteza umutekano mucye mu bihugu byacu, mu Karere ndetse n’ahandi ku isi. Ni yo mpamvu, guverinoma y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, bashyira imbaraga nyinshi mu kubaka ubushobozi.”

Yongeyeho ati: “Amahugurwa musoje uyu munsi ni ingenzi kuri Polisi y’u Rwanda, Polisi ya Sudani y’Epfo no kuri mwe ubwanyu by’umwihariko. Kuba muyasoje neza ni ibyo kwishimirwa, mutekereze ku rugendo mwanyuzemo, ubuyobozi bw’ishuri, inteko y’abarimu, na bagenzi banyu mwafatanyije amahugurwa.”

DIGP Sano yabasabye kuzihatira gushyira mu bikorwa ibyo bize mu mahugurwa, no gukomeza kurangwa n’ishyaka n’imyitwarire myiza kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo no gutanga umusaruro.

Ati: “Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabira ubumenyi bujyanye no gutekereza, gutegura no gukora akazi ko gucunga umutekano mu buryo burenze ubusanzwe bukoreshwa kandi bujyanye n’igihe. 

Hari icyizere ko ubumenyi n’ubushobozi muyungukiyemo bikubiye hamwe n’imyitwarire myiza n’ishyaka byabaranze bizabafasha gukora neza akazi aho muzaba mwoherejwe gukorera no kurushaho gutanga umusaruro.”

DIGP Sano yashimiye Leta y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo ku bufatanye bukomeye ibihugu byombi bifitanye, byashingiye ku kubaka umubano hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Sudani y’Epfo (SSPS), bikaba byaratumye habaho imikoranire myiza mu gucunga umutekano no kubaka ubushobozi, ndetse ashimira by’umwihariko Polisi ya Sudani y’Epfo kuba yarohereje abapolisi kwitabira aya mahugurwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND