Urugendo rwa Rayon Sports na APR FC muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda i Huye ntirwagenze neza, aho amakipe yombi yatsinzwe ku munsi wa 15, ibintu byatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru.
Mukura VS yashyize akadomo ku rugendo rwa
Rayon Sports rwo kudatsindwa muri shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino
ukomeye wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu itariki
11 Mutarama 2025.
Mukino watangiye Rayon Sports isatira cyane,
ariko Mukura VS yahinduye ibintu ku munota wa 39, ubwo Jordan Dimbumba
yafunguraga amazamu. Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Mukura VS yongeye
kubona igitego cya kabiri binyuze kuri Niyonizeye Fred watsinze igitego cya
kabiri.
Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri
isatira, iza kubona penaliti ku munota wa 50 iterwa neza na Fall Ngagne. Nubwo
yakomeje gushakisha uko yakwishyura, Mukura VS yagaragaje imbaraga nyinshi mu
bwugarizi, ituma umukino urangira ari ibitego 2-1.
Rayon Sports yasoreje imikino ibanza ya
shampiyona ku mwanya wa mbere n’amanota 36, naho Mukura VS ikagira 21, iyasoza
ku mwanya wa 7.
Rayon Sports yananiwe kwikura mu biganza bya Mukura VS
Ku rundi ruhande, Amagaju FC yitwaye neza
imbere ya APR FC ku kibuga cya Huye Stadium, iyitsinda igitego 1-0 cyabonetse
ku munota wa 56 binyuze kuri Ndayishimiye Edouard.
APR FC yakoze ibishoboka byose ngo igaruke mu
mukino, ariko ubwugarizi bw’Amagaju FC n’umuzamu Twagirumukiza Clement,
bwakomeje kubuza ba rutahizamu bayo amahirwe yo kubona izamu.
APR FC yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota
31, naho Amagaju FC akaba aya 8 n’amanota 21.
Uyu munsi wa shampiyona wasize abakunzi
b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari mu rujijo kubera uko amakipe akomeye
yitwaye, ariko binagaragaza ko amakipe yo hagati afite ubushobozi bwo gutera
ibihangange ubwoba.
Urugendo rwa shampiyona rurakomeje, aho
amakipe azahita atangira kwitegura imikino yo kwishyura. Ubu ikiri kwibazwaho
na benshi ni niba Mukura n’Amagaju Stade ya Huye zamaze kuyigira imbere
itaririrwaho n’indi kipe iyo ariyo yose cyane ko amakipe akomeye mu Rwanda APR
FC na Rayon Sports yamaze kuhasiga ibaba.
Amagaju yatsinze APR FC 1-0 iyibuza kugabanya ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports
APR FC yananiwe kwikura mu biganza by'Amagaju
TANGA IGITECYEREZO