RFL
Kigali

Simon Kjaer warokoye ubuzima bwa Christian Eriksen agiye kugororerwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/06/2021 11:34
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani bwatangaje ko bugiye kugororera myugariro wabo ukinira ikipe y’igihugu ya Danemark, kubw’igikorwa cy’ubutwari yakoze akarokora ubuzima bwa Christian Eriksen waguye mu kibuga akabura umwuka kubera ikibazo cy’umutima.



AC Milan yatangaje ko igiye guha ishimwe rikomeye myugariro Simon Kjaer, kubera ubutwari yagaragaje ku mukino Danemark yatsinzwemo na Finland 1-0, wanagaragayemo isnganya ikomeye kuri Eriksen wagi’umutima ku munota wa 42, umukino ugahagarara amasaha abiri.

Ubuyobozi bw’iyi kipe y’ubukombe ku Isi, bwatangaje ko bugiye kugira Simon Kjaer kapiteni w’ibihe byose wa AC Milan kugeza asoje umwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

Bamwe mu banyabigwi b’iyi kipe barimo na Paolo Maldini ndetse n’abafana b’iyi kipe bashyigikiye iki gitekerezo ndetse banatangiza ubukangurambaga bwo kubyihutisha.

Ikinyamakuru Sportsmediaset kivuga ko Kjaer ashimirwa ibikorwa bitatu by’ubutwari yakoze Eriksen akimara kugwa mu kibuga: Simon Kjaer yabaye uwa mbere kugera kuri Eriksen wari wituye hasi ndetse ahita amufata ururimi kugera ngo rutagenda agahita apfa, Kjaer yategetse bagenzi be gukora uruziga igihe Eriksen yarimo yitabwaho mu kibuga kugira ngo abafana batabona ibiri kubera mu kibuga, ikindi gikorwa gikomeye uyu myugariro yakoze ni uguhumuriza umugore wa Eriksen wari ufite amarira menshi, aho yamuhobereye, aramuhumuriza amubwirako umugabo we aza kumera neza.

Umwe mu baganga bakomeye b’indwara z’umutima, Dr Cott Murray, yabwiye Daily Mail ko Eriksen yatabawe no kugira umuntu nka Kjaer hafi kuko byari bigoye kurokoka.

Yagize ati “Turi abanyamahirwe kuko dufite abakinnyi mu kibuga bazi icyo gukora, bamushyize mu mwanya mwiza utekanye ku buryo nta kibazo ari bugire kandi bigafasha n’abaganga”.

Simon Kjaer w’imyaka 32 y’amavuko afatwa nk’intwari muri Danemark nyuma y’igikorwa gikomeye yakoreye Christian Eriksen.


Simon Kjaer niwe wabaye uwa mbere mu gutabara ubuzima bwa Eriksen

Kjaer yategetse bagenzi be gukora uruziga bagakingira ahavurirwaga Eriksen

Kjaer yafashe umugore wa Eriksen aramuhumuriza

Simon Kjaer agiye guhembwa kugirwa kapiteni w'ibihe byose wa AC Milan





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND