RFL
Kigali

Meze neza! Ibikubiye mu butumwa bwa mbere bwa Christian Eriksen nyuma yo kugwa mu kibuga akabura umwuka igihe kirekire

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/06/2021 14:33
0


Nyuma yo kwakira ubutumwa amagana aho aryamye mu bitaro, bumwihanganisha ndetse bumusabira gukira vuba, Umunya-Danemark Christian Eriksen ku nshuro ya mbere kuva yagirira ikibazo mu kibuga, yatanze ubutumwa bw’ihumure avuga ko ameze neza gusa atarasobanukirwa ibyamubayeho.



Eriksen w’imyaka 29 y’amavuko, ukinira ikipe ya Inter Milan yo mu Butariyani, yaguye mu kibuga ku munota wa 42 mu mukino wahuzaga Danemark na Finland muri Euro 2020, amara iminota 15 aryamye mu kibuga yabuze umwuka, biba ngombwa ko ajyanwa kwa muganga kwitabwaho, aho yaje gukangukira.

Mu butumwa bwe bwa mbere yanyujije ku kinyamakuru La Gazzetta dello Sport cyo mu Butaliyani, Eriksen yagize ati: “Ndashimira buri wese. Sinapfuye, ubu meze neza, gusa ndashaka kumenya icyambayeho. Ndashaka gushimira buri wese kubyakozwe, Ndashimira by’umwihariko umuryango mugari wa Inter Milan wambaye hafi muri ibi bihe, ndi koroherwa”.

Eriksen yagize ikibazo mu mukino wo mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Euro 2021, Danemark yakinaga na Finland. Uyu mukino wahagaze ku munota wa 42, nyuma yuko Christian Eriksen warimo ukina mu kibuga hagati, yituye hasi nta muntu umukozeho ubwo yakurikiraga umupira, agahita abura umwuka, agakorerwa ubutabazi bwihuse, ariko nyuma y’iminota 15 aryamye mu kibuga nta mpinduka, hafatwa umwanzuro wo kujyanwa kwa muganga kwitabwaho n’inzobere z’abaganga, aho yaje no gukangukira.

Eriksen yahumurije abakunzi b'umupira w'amaguru ababwira ko ameze neza

Eriksen yagize ikibazo cy'umutima ku wa Gatandatu ku mukino Danmark yatsinzwe na Finland 1-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND