RFL
Kigali

Christian Eriksen ashobora gusezera burundu imburagihe ku mupira w’amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/06/2021 12:41
0


Umuganga w’inzobere mu bijyanye n’indwara z’umutima, Dr. Scott Murray, ukomoka mu gihugu cya Danemark, yatangaje ko Christian Eriksen yahuye n’ikibazo cy’indwara y’umutima ari nayo mpamvu yituye hasi mu kibuga akabura umwuka ku mukino bakinaga na Finland, bityo ko ashobora kutazongera na rimwe gukina umupira w’amaguru.



Ku myaka 29 y’amavuko, Eriksen ashobora gusezera burundu ku mupira w’amaguru kubera indwara y’umutima, itamwemerera gukomeza gukina nk’uwabigize umwuga nk'uko Dr.Scott yabitangaje.

Dr Scott Murray, usanzwe ukora mu bijyanye no gukumira indwara z’umutima yavuze ko igihugu cy’u Butaliyani gifite umwihariko wo kurinda indwara y’umutima mu mupira w’amaguru ndetse bishoboka ko gishobora kutazemera ko Christian Eriksen kongera gukinira Inter Milan muri Serie A.

Yagize ati “Birashoboka cyane ko ririya ari iherezo rye mu mupira w’amaguru. Abataliyani babuza abantu kwitabira imikino igihe bafite ibibazo by’umutima. Bamaze imyaka myinshi babikora, hashize imyaka 20 abahitanwa n’indwara z’umutima bari muri siporo bagabanutse cyane aho bavuye kuri 3% bajya kuri 1%.

Eriksen yavuye mu ikipe yo mu Butaliyani, yakagombye kuba yarabanje kwipimisha cyane mbere yo gukina. Abataliyani ni beza cyane mu gusuzuma ibibazo by’umutima ku bakinnyi”.

Dr. Murray yavuze ko Eriksen agomba gukorerwa ibizamini 5 ku mutima we, yaba kureba umuvuduko, impamvu yatumye uhagarara n’ibindi, gusa amahirwe menshi ni uko ashobora gusabwa kureka umupira burundu kuko akomeje gukina bishobora kuzamuviramo urupfu. Eriksen yagize ikibazo mu mukino wo mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Euro 2021, Danemark yakinaga na Finland.

Uyu mukino wahagaze ku munota wa 42, nyuma yuko Christian Eriksen warimo ukina mu kibuga hagati, yituye hasi nta muntu umukozeho ubwo yakurikiraga umupira, agahita abura umwuka, agakorerwa ubutabazi bwihuse, ariko nyuma y’iminota 15 aryamye mu kibuga nta mpinduka, hafatwa umwanzuro wo gusubika umukino, n’ubwo nyuma UEFA yafashe umwanzuro wo kongera ugasubukurwa.

Umukino wahagaze nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi, kuko banganyaga 0-0.

Nyuma yuko Eriksen yituye hasi bagenzi be batabaje abaganga, bihutira kumuha ubutabazi bwihuse. Mu gihe abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana bari bategereje icyo abaganga batangaza bari bafite ubwoba bwinshi ndetse bamwe muri bo bari batangiye kurira batekereza ko hari ikibi kigiye kuba kuri uyu mukinnyi wari wazonze ubwugarizi bwa Finland.

Nyuma y’iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.

Nyuma y’amasaha abiri umukino wasubitswe, UEFA yahise itangaza ko nyuma yuko Eriksen akangutse, umukino ugiye guhita usubukurwa ugakinwa iminota yari isigaye. Umukino warakinwe, urangira Finland itsinze Danemrk 1-0.

UEFA yatangaje ko uyu mukinnyi yakangutse ndetse akaba yoherejwe mu bitaro kwitabwaho n’inzobere z’abaganga.

Eriksen ashobora kuba yarakinnye umukino we wa nyuma mu mupira w'amaguru

Eriksen ashobora kubuzwa kongera gukina umupira burundu

Byatahuwe ko Eriksen arwaye indwara y'umutima





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND