Kigali

Abafatwa nk’Intwari zarokoye ubuzima bwa Christian Eriksen warusimbutse

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/06/2021 9:07
1


Byari ibyishimo mu masaha y’ijoro yo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, ubwo Christian Eriksen wari waguye mu kibuga yakangukaga nyuma y’iminota myinshi asinziriye, bituma bimwe mu binyamakuru byo muri Danemark bigira biti: “Danemark yatsinzwe ariko ubuzima bw’umuntu bwatsinze”.



Kugeza magingo aya, kuba Eriksen agihumeka umwuka w’abazima, hari abafatwa nk’intwari zarokoye ubuzima bwe bwari mu kaga, barimo kapiteni w’iyi kipe Simon Kjaer.

Mu mukino wo mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Euro 2020, wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena wahuje Danemark na Finland, wabereyemo ibidasanzwe ndetse byahahamuye abatari bacye.

Uyu mukino wahagaze ku munota wa 42, nyuma y'uko Christian Eriksen warimo ukina mu kibuga hagati, yituye hasi nta muntu umukozeho, agahita abura umwuka, agakorerwa ubutabazi bwihuse, ariko nyuma y’iminota 15 aryamye mu kibuga nta mpinduka, hafatwa umwanzuro wo gusubika umukino, n’ubwo nyuma UEFA yafashe umwanzuro wo kongera ugasubukurwa.

Umukino wahagaze nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi, kuko banganyaga 0-0.

Nyuma y'uko Eriksen yituye hasi bagenzi be batabaje abaganga, bihutira kumuha ubutabazi bwihuse. Mu gihe abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana bari bategereje icyo abaganga batangaza bari bafite ubwoba bwinshi ndetse bamwe muri bo bari batangiye kurira batekereza ko hari ikibi kigiye kuba kuri uyu mukinnyi wari wazonze ubwugarizi bwa Finland.

Nyuma y’iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.

Nyuma y’amasaha abiri umukino wasubitswe, UEFA yahise itangaza ko nyuma y'uko Eriksen akangutse, umukino ugiye guhita usubukurwa ugakinwa iminota yari isigaye.

UEFA yatangaje ko uyu mukinnyi yakangutse ndetse akaba yoherejwe mu bitaro kwitabwaho n’inzobere z’abaganga.

ABAFATWA NK’INTWARI ZAROKOYE UBUZIMA BWA ERIKSEN

Ubwo Eriksen yari amaze kugwa, kapiteni wa Danemark Simon Kjaer ni we wabaye uwa mbere wamugezeho, akora ku buryo atamira ururimi rukaba rwafunga imyanya y’ubuhumekero ndetse yagerageje kumukanda mu gituza mbere y’uko abaganga bahagera.

Icyo gihe nibwo umusifuzi Anthony Taylor wari uyoboye umukino, yahise ahamagara abaganga ngo baze mu kibuga bifata iminota 15 Eriksen yitabwaho ariko biranga asohorwa mu kibuga ajyanwa kwa muganga.

Kjaer w’imyaka 32, yagiriye inama bagenzi be yo gukora uruziga iruhande rwa Eriksen kugira ngo avurwe nta bandi bantu babona ibiri kubera aho.

Yihutiye kandi kujya ahari umugore wa Eriksen, Sabrina Kvist, wari wamanutse mu kibuga aramuhobera mu rwego rwo kumuhumuriza dore ko yari yamaze kwiheba ndetse amarira yamubanye menshi.

Umwe mu baganga bakomeye b’umutima, Dr Cott Murray, yabwiye Daily Mail ko Eriksen yatabawe no kugira umuntu nka Kjaer hafi kuko byari bigoye kurokoka.

Uretse Simon Kjaer, Itsinda ry’abaganga bitaye kuri uyu mukinnyi wari umaze iminota myinshi asinziriye akaza gukanguka, nabo bafatwa nk’intwari zarokoye ubuzima bw’uyu mukinnyi.

Magingo aya Eriksen ari mu bitaro aho ari kwitabwaho kugira ngo azagaruke mu kibuga vuba.

Kapiteni Simon Kjaer niwe wafashe ururimi rwa Eriksen kugira ngo adashiramo umwuka

Kjaer afatwa nk'intwari yarokoye ubuzima bwa Eriksen

Kjaer kandi niwe wagiye guhumuriza umugore wa Erikse wari warenzwe n'amarira

Abaganga bahaye ubutabazi bw'ibanze Eriksen nabo bafatwa nk'intwari zatabaye ubuzima bwe

Eriksen aganira na Simon Kjaer watabaye ubuzima bwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro3 years ago
    Imana ishimwe yo mugenga w'ubuzima kandi ikizura abapfuye. Ibitangaza biracyakoreka. Ishimwe kandi kubo yakoresheje.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND