RFL
Kigali

EURO 2021: Umukino wa Danemark na Finland wasubitswe ugeze hagati nyuma y’iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga yabuze umwuka - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/06/2021 19:58
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’ yasubitse umukino wo mu itsinda rya 2 mu irushanwa rya Euro 2021, wahuzaga Danemark na Finland, waberaga ku kibuga Parken, giherereye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, nyuma y’ibyago byabaye kuri Christian Eriksen wabuze umwuka akamara iminota 15 aryamye mu kibuga.



Uyu mukino wahagaze ku munota wa 42, nyuma y'uko Christian Eriksen warimo ukina mu kibuga hagati, yituye hasi nta muntu umukozeho ubwo yakurikiraga umupira, agahita abura umwuka, agakorerwa ubutabazi bwihuse, ariko nyuma y’iminota 15 aryamye mu kibuga nta mpinduka, hafatwa umwanzuro wo gusubika umukino. Uyu mukino wahagaze nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi, kuko banganyaga 0-0.

Nyuma y'uko Eriksen yituye hasi bagenzi be batabaje abaganga, bihutira kumuha ubutabazi bwihuse. Mu gihe abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana bari bategereje icyo abaganga batangaza bari bafite ubwoba bwinshi ndetse bamwe muri bo bari batangiye kurira batekereza ko hari ikibi kigiye kuba kuri uyu mukinnyi wari wazonze ubwugarizi bwa Finland.

Nyuma y’iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.

Wari umukino wa mbere wo mu itsinda rya kabiri muri iri rushanwa wakinwaga, dore ko undi utegerejwe saa tatu z’ijoro, ukaba uza guhuza u Burusiya n’u Bubiligi. Umukino wo mu itsinda rya mbere wabaye saa Cyenda, warangiye u Busuwisi buguye miswi na Wales 1-1.

Kugeza magingo aya ntabwo haratangazwa uko ubuzima bwa Christian Eriksen buhagaze nyuma y’ikibazo yagiriye mu kibuga ku munota wa 42. Gusa UEFA yatangaje ko uyu mukinnyi yakngutse nyuma y'iminota itari micye asinziriye, akaba yoherejwe mu bitaro kwitabwaho n’inzobere z’abaganga, ibindi bikaba bitangazwa mu nyuma.

Christian Eriksen wambaye nimero 10, yaguye nta wumukozeho ubwo yirukaga ku mupira ahita abura umwuka


Eriksen yahise abura umwuka aryama mu kibuga iminota 15 mbere yuko umukino usubikwa

Abakinnyi bagenzi ba Eriksen bari batashwe n'ubwoba bwinshi

Eriksen yasohowe mu kibuga nyuma y'iminota 15 asinziriye

Nyuma y'iminota myinshi asinziriye Eriksen yakangutse ahita yoherezwa mu bitaro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND