Umwaka wa 2021 ntuzibagirana mu mateka y’ikipe ya Chelsea ndetse no ku bakunzi bayo, nyuma yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League yaherukaga mu myaka 9 ishize, ikaba ari nayo kipe ifite abakinnyi benshi bazakina igikombe cy’u Burayi ‘EURO 2020’ gitangira kuri uyu wa Gatanu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, nibwo irushanwa ry’u Burayi ‘EURO 2020’ ritangira gukinwa, aho ku ikubitiro u Butaliyani bukina na Turikiya saa tatu z’ijoro.
Iri rushanwa rizakinirwa mu mijyi 11 itndukanye y’i Burayi, rikazasozwa tariki ya 11 Nyakanga 2021.
Mu bakinnyi bazakina iri rushanwa, 120 muri bo bakina muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’, iyi shampiyona ikaba ariyo ifite agahigo ko kugira umubare munini w’abakinnyi bazarikina kurusha ibindi bihugu byose by’i Burayi, kuko La Liga ya Espagne ifitemo Abakinnyi 42, mu gihe icyiciro cya kabiri mu Bwongereza ‘Championship’ kizavamo abakinnyi 32 bazagaragara muri Euro 2020.
Ikipe ya Chelsea FC niyo yaciye agahigo ko kugira umubare munini w’abakinnyi bazakina Euro 2020, kuko abakinnyi 17 bazagaragara mu bihugu bitandukanye bizakina iri rushanwa, Manchester City ifitemo 15, Bayern Munich ifitemo 14, Juventus 12, Manchester United na Dynamo Kiev 11. Ikipe ya Arsenal ifitemo abakinnyi 4.
Abakinnyi 10 nibo bazava mu bice bitandukanye by’Isi baje mu Burayi kwitabira ubutumire bw’ibihugu byabo, barimo batandatu bazaturuka muri Amerika y’amajyaruguru, batatu bazaturuka mu Bushinwa ndetse n’umubiligi Thomas Vermaelen uzaturuka muri Vissel Kobe yo muri Japan.
Iri rushanwa ryitezweho kuzamurika abakinnyi bazagurwa n’amakipe atandukanye y’i Burayi n’ahandi muri iyi mpeshyi, by’umwihariko ku makipe akeneye kwiyubaka arimo Real Madrid, FC Barcelona, Juventus na Arsenal.
Abakinnyi 17 ba Chelsea bazagaragara muri Euro 2020:
Belgium: Batshuayi
Croatia: Kovacic
Denmark: Christensen
England: Chilwell, James, Mount
France: Giroud, Kante, Zouma
Germany: Havertz, Rudiger, Werner
Italy: Emerson, Jorginho
Scotland: Gilmour
Spain: Azpilicueta (Arrizabalaga standby)
Wales: Ampadu
EURO 2020 izakinwa iminsi 30 mu mijyi 11 itandukanye i Burayi
TANGA IGITECYEREZO