Kigali

Kazungu Clever wakoraga ikiganiro Urukiko kuri Radio10 yasezeye burundu, Karenzi agirwa umuyobozi wa Radio

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2021 13:08
0


Nyuma y’impinduka zakozwe n’igitangazamakuru cya Radio10 ku banyamakuru bakora ikiganiro cy’imikino gikunzwe kurusha ibindi mu Rwanda cyitwa ‘Urukiko’, byatumye Kazungu Clever watashye imitima ya benshi ku busesenguzi n’amateka muri siporo asezera ku kazi.



Urukiko rwa Radio10, ni cyo kiganiro cy’imikino gikunzwe na benshi mu Rwanda kuko cyumvwa n’ingeri zitandukanye kandi ahantu hatandukanye kubera inkuru zivugwa muri iki kiganiro gikorwa amasaha atatu. Iki kiganiro cyakorwaga n’abanyamakuru b’inzobere, bayobowe na Sam Karenzi, Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Clever ndetse na Axel Horaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, nibwo byamenyekanye ko ubuyobozi bwa Radio10 bwakoze impinduka ku banyamakuru bakoraga ikiganiro cy’Urukiko kuri iki gitangazamakuru.

Sam Karenzi wari uhagarariye igisata cy’imikino kuri Radio10, yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi wa Radio (Directeur), Kalisa Bruno Taifa wakoraga mu kiganiro Urukiko yimuriwe mu kiganiro cy’imikino kiba ku mugoroba cyitwa Ten Zone, Jado Max wakoraga muri Ten Zone yimurirwa mu Urukiko.

Nk'uko Aba banyamakuru babishimangiye mu kiganiro Urukiko cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, izi mpinduka zizatangira kubahirizwa guhera tariki ya 01 Nyakanga 2021, aho ikiganiro Urukiko kizajya gikorwa na Axel Horaho, Jado Max ndetse n’undi munyamakuru umwe uzatoranywa mu basanzwe kuri iki gitangazamakuru.

Nyuma y’izi mpinduka, Kazungu Clever wari wagumishijwe mu kiganiro Urukiko, yatangaje ko atazakomeza gukora kuri iki gitangazamakuru kuko yamaze kwandika ibaruwa isezera akazi nyuma yo kumutandukanya na bagenzi be bari bamaranye umwaka urenga bakorana.

Mu kiganiro Urukiko cyo kuri uyu wa Gatanu, Kazungu yagize ati "Sinzi niba nzahaguma, gusa ntabwo nzakomeza gukora Urukiko".

Izi mpinduka zikozwe ku banyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko nyuma y’igihe kitari gito bari ku gitutu cy’abashegeshwe n’inkuru zatambukaga muri iki kiganiro.

Bivugwa ko ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru nabwo bwabisabwe n’abayobozi ba Minisiteri ya Siporo, kubera ko iki kiganiro hari ibyo kitubahiriza, ariko nta makuru abyemeza aratangazwa.

Ikiganiro Urukiko cyatangiye gutambuka kuri Radio10 mu 2020, gikorwa n’abanyamakuru bashya bose bahuriye kuri iki gitangazamakuru bavuye ahandi, bazana umuvuno utandukanye n’uwari umenyerewe mu bindi biganiro by’imikino bitandukanye.

Kazungu Clever yanditse ibaruwa isezera burundu kuri Radio10

Sam Karenzi yagizwe umuyobozi mukuru wa Radio10

Hakozwe impinduka ku banyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko kuri Radio10


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND