RFL
Kigali

CONMEBOL: Copa America yambuwe Argentine ijyanwa muri Brazil

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/05/2021 19:06
0


Mu gihe habura iminsi 13 ngo irushanwa rihuza ibihugu byo ku mugabane wa Amerika y’Epfo mu mupira w’amaguru ‘Copa America’ ritangire, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane ‘CONMEBOL’ yimuye aho rigomba gukinirwa kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije abatuye Isi.



CONMEBOL yatangaje ko kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gufata indi ntera mu gihugu cya Argentine cyagombaga kwakira irushanwa rya Copa America 2021, ryahakuwe ryimurirwa muri Brazil.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, nibwo CONMEBOL yatangaje ko Argentine itacyakiriye Copa America yagombaga kuhabera mu minsi 13 iri imbere kubera icyorezo cya Coronavirus.

Colombia nayo yari yagizwe umukandida wo kuzafatanya na Argentine kwakira iri rushanwa, yabwiwe ko bitakunda ko rihabera kubera imyigaragambyo y’abaturage iri mu murwa mukuru i Bogota.

Nyuma yo kuvana iri rushanwa muri Argentine, Leta zunze ubumwe za Amerika, Chili na Brazil nibo bakandida bagombaga gutorwamo umwe uzakira iri rushanwa.

Nyuma y’inama y’igitaraganya yahuje abayobozi b’iyi mpuzamashyirahamwe ndetse n’ibihugu byashoboraga kwakira iri rushanwa, kugira ngo hafatwe umwanzuro mu maguru mashya.

Ntibyafashe igihe kinini kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi, CONMEBOL yatangaje ko Brazil ariyo izakira irushanwa rya Copa America 2021.

Copa America 2021 izatangira gukinwa tariki ya 13 Kamena kugeza 10 Nyakanga 2021, mu mijyi itandukanye yo muri Brazil.

Copa America 2021 yari kuzabera muri Argentina na Colombia yimuriwe muri Brazil

Brazil niyo izakira irushanwa rya Copa America rizatangira gukinwa tariki ya 13 Kamena 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND