RFL
Kigali

Yatsinze amanota 5 mu mikinino itatu yakinnye! Umusaruro J.Cole asigiye Patriots

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2021 17:06
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, nibwo Umuraperi wamamaye cyane mu njyana ya HipHop, J.Cole yuriye rutemikirere asubira muri Amerika irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) yari yaje gukina ritarangiye, ku mpamvu atigeze atangira ibisobanuro.



J.Cole yaje mu Rwanda gufasha ikipe ya Patriots BBC mu irushanwa rya BAL, gusa yasize bagenzi be bari bamaze gukinana imikino y’amatsinda bitegura umukino wa ¼ uzaba kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, bazakina na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique.

Cole nta makuru arambuye yatanze ku mpamvu zatumye agenda iri rushanwa ritarangiye.

Uyu mukinnyi wakiniye Patriots imikino itatu yo mu matsinda, bagatsinda ibiri, bagatsindwa umwe, nta gihambaye yigeze afasha iyi kipe mu kibuga.

Cole yakinnye imikino ibiri Patriots yatsinzemo GNBC yo muri Madagascar na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, anakina umukino umwe Patriots yatsinzwe na Monastir yo muri Tunisia.

Muri iyo mikino itatu yose, J.Cole yakinnye iminota 45atsinda amanota 5, atanga imipira itatu yavuyemo amanota, anasama imipiraitanu yari ivuye mu gakangara 'rebounds'.

Ikipe yari yaje gukinira ya Patriots BBC biteganyijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ikina na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique muri ¼, umukino uzatangira saa tatu zuzuye.

Ku wa kabiri, J Cole yakiriwe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro, mbere yuko asubira muri Amerika.

UKO AMAKIPE AZAHURA MURI ¼ CYA BAL:

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021

FAP (Cameroun) vs Zamalek (Misiri), saa 17:30

AS Salé (Maroc) vs Atlético Petróleos de Luanda (Angola), saa 21:00

Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

AS Douanes (Sénégal) vs US Monastir (Tunisia), saa 17:30

Ferroviário de Maputo vs Patriots BBC (Rwanda), saa 21:00

J.Cole yasubiye muri Amerika atsindiye Patriots amanota atanu mu mikino itatu

Cole yakiniye Patriots imikino itatu yo mu matsinda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND