Kigali

Umuraperi J.Cole yahaye impano bagenzi be bakinana muri Patriots BBC - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2021 10:51
0


Umunyamerika wamamaye mu njyana ya HipHop akaba n’umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga, Jermaine Lamarr Cole uzwi nka J.Cole, yahaye impano y’ibikoresho abakinnyi bagenzi be bakinana mu ikipe ya Patriots Basketball Club yo mu Rwanda.



Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021, nibwo J.Cole yahaye impano y’ibikoresho abakinnyi bakinana ndetse n’abatoza ba Patriots BBC, birimo inkweto zo kwambara mu kibuga.

J.Cole yageze mu Rwanda aje gukinira Patriots mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 16 Gicurasi 2021.

J.Cole ni umwe mu bakinnyi bari kwifashishwa cyane na Patriots muri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere, ryatewe inkunga na RDB binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Patriots BBC yasoje imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere, nyuma yo gutsinda imikino ibiri igatsindwa umukio umwe wa US Monastir yo muri Tunisia, ihita ibona itike yo gukina 1/4.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi, Patriots irakina umukio wa ¼ na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, mu mukino uzatangira saa tatu z’ijoro.

J.Cole ari kwifashishwa na Patriots BBC mu irushanwa rya BAL

Patriots irahangana na Ferroviario de Maputo muri 1/4 kuri uyu wa Kane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND