RFL
Kigali

BAL2021: Patriots BBC izesurana na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique muri ¼ -Uko tombola yagenze

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/05/2021 9:42
0


Nyuma yuko imikino y’amatsinda isojwe kuri uyu wa mbere, hakurikiyeho tombola y’uburyo amakipe umunani azahura muri ¼ cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) yarangiye ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda itomboye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya Gatatu ryayobowe na Zamalek.



Umukino wa ¼ uzahuza Patriots BBC na Ferroviário de Maputo uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena saa tatu z’ijoro (21h00’).

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi nibwo hasojwe imikino y’amatsinda hakinwa umukino w’ikirarane wo mu itsinda rya Gatatu wari wasubitswe mu Cyumweru gishize, aho Zamalek yatsinze GSP amanota 97-64, bituma iyi kipe yo mu Misiri izamuka iyoboye iri tsinda nyuma yo gutsinda imikino itatu yose yo mu matsinda.

Amakipe umunani azakina 1/4 ni: Patriots BBC, US Monastir, Petro de Louanda, As Sale, Zamalek, Feroviario de Maputo, As Douanes na FAP.

Amakipe ane yasezerewe ni: GS Petroliers yo muri Algeria, As Police yo muri Mali, Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madagascar.

Nyuma yuwo mukino, hakurikiyeho tombola y’uburyo amakipe 8 yabonye itike ya ¼ azahura kugira ngo hagaragare ikipe izegukana igikombe tariki ya 30 Gicurasi ubwo iri rushanwa rizaba risozwa.

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya mbere nyuma yo Gutsinda imikino ibiri harimo uwa Rivers Hoopers na GNBC, ariko ikaza gutsindwa na US Monastir yo muri Tunisia mu mukino wa Gatatu wo mu itsinda.

Patriots yatomboye kuzahura na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique nayo yazamutse mu itsinda rya Gatatu iri ku mwanya wa kabiri, mu mukino uzaba ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi, mu gihe US Monastir ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe izakina naAS Douanes ku wa Kane saa 17h30’.

BAL yakoze impinduka ku mikino ya ¼ na ½, aho imikino ya ¼ yari iteganyijwe ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, yashyizwe ku wa Gatatu no ku wa Kane, mu gihe iya ½ yari iteganyijwe ku wa Gatanu, yashyizwe ku wa Gatandatu. Umukino wa nyuma wagumye ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

UKO AMAKIPE AZAHURA MURI ¼

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021

FAP (Cameroun) vs Zamalek (Misiri), saa 17:30

AS Salé (Maroc) vs Atlético Petróleos de Luanda (Angola), saa 21:00

Ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

AS Douanes (Sénégal) vs US Monastir (Tunisia), saa 17:30

Ferroviário de Maputo vs Patriots BBC (Rwanda), saa 21:00


Patriots yitezweho kuzihagararaho mu rugo igasezerera Ferroviario yo muri Mozambique muri 1/4

US Monastir yo muri Tunisia irahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa

Zamalek nayo iri mu makipe ahabwa amahirwe ku gikombe

Photo: Cheick Haidara





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND