RFL
Kigali

Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2021 ishobora gusiga amateka akomeye ku banyarwanda?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/04/2021 14:40
0


Iminsi isigaye ibarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda hatangire gukinwa irushanwa rizenguruka igihugu cyose ku magare rizwi nka ‘Tour du Rwanda 2021’ rishobora gusiga amateka mashya yanditswe ku bakinnyi b’Abanyarwanda bahanzwe amaso na benshi.



Nubwo batemerewe kwitabira iri rushanwa nkuko byari bimenyerwe kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko menshi umusaruro uzava muri iri rushanwa batekereza ko rishobora kuzandikirwamo amateka mashya ku banyarwanda.

Tour du Rwanda 2021 izatangira gukinwa tariki ya 02 risozwe tariki ya 09 Gicurasi 2021.

Izaba ari inshuro ya gatatu iri rushanwa rikinwe riri ku kigero cya 2.1, ikazitabirwa n’amakipe 16 azaturuka ku migabane itandukanye, arimo amakipe asanzwe ndetse n’ay’ibihugu. Gusa inshuro ebyiri ziheruka ntizahiriye abanyarwanda kuko nta gace na kamwe k’irushanwa baregukana cyangwa ngo batware irushanwa.

Mu 2019 iri rushanwa ryegukanwe n’umunya-Eritrea Merhawi Kudus, mu gihe umwaka ushize rygukanwe na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, Tesfazion Nathanael.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu arimo Team Rwanda, Benediction Ignite ndetse na Skol Adrien Cycling Academy.

Mu Ugushyingo 2020, Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yegukanye irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya ryabereye muri Cameroun, ubwo Mugisha Moise yasozaga iminsi itanu yambaye umwenda w’umuhondo.

Iyi ntsinzi yongereye icyizere mu bakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino ko muri Tour du Rwanda 2021 hashobora kuzaba impinduka no kwesa imihigo ku bakinnyi b’abanyarwanda.

ICYO ABANYARWANDA BITEZE MURI TOUR DU RWANDA 2021

Iyo uganiriye n’abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda ndetse n’abawukurikiranira hafi harimo n’abanyamakuru, bose bahuriza ku mpinduka zishobora kuba muri iri rushanwa rizakinwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Nubwo bigoye, bisaba gukora iyo bwabaga kubera abo muba muhanganye, gusa birashoboka ko irushanwa ry’uyu mwaka rishobora gusigara mu rw’imisozi igihumbi.

Gusa iyi ntabwo ariyo ntego ya mbere, kuko intabwe biteze ko izaterwa n’abakinnyi b’abanyarwanda ni ukwegukana tumwe mu duce tw’iri rushanwa dushobora kubahesha amahirwe yo kuryegukana, ibintu bitigeze bibaho mu myaka ibiri ishize.

ABAKINNYI B’ABANYARWANDA BAZABA BAHANZWE AMASO MURI TOUR DU RWANDA 2021

Nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2020, akegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya, Mugisha Moise arahabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza mu irushanwa ry’uyu mwaka ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso na benshi.

Mugisha Samuel umaze kugira ubunararibonye muri uyu mukino, wanegukanye Tour du Rwanda 2018, ni umukinnyi uzaba uhanzwe amaso na benshi mu irushanwa ry’uyu mwaka. 

Munyaneza Didier ‘Mbappe’ wabaye umukinnyi wahatanye kurusha abandi mu irushanwa ryo mu 2020 ndetse akaba yaregukanye Tour du Sénégal mu 2019, ni umwe mu bakinnyi bafitiwe icyizere na benshi mu iruishanwa ry’uyu mwaka.

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2021:

1. Team Rwanda (izaba iri mu rugo)

2. Benediction Ignite (izaba iri mu rugo)

3. Skol Adrien Cycling Academy (izaba iri mu rugo)

4. Start Up Nation (Israel)

5. Total Directe Energie (u Bufaransa)

6. Androni Giocattoli (u Butaliyani)

7. B & B Hotel p/b KTM (u Bufaransa)

8. Team Medellin (Colombia)

9. Tarteletto Isorex (u Bubiligi)

10. Wildlife Generation Pro Cycling (Amerika)

11. Team TSG Terengganu (Malaysia)

12. Equipe Nationale d’Algerie (Algeria)

13. Ethipoa National Team (Ethiopia)

14. Eritrea National Team (Eritrea)

15. Team Bike Aid (u Budage)

16. Team Pro Touch (Afurika y’Epfo)

Inzira zigize Tour du Rwanda 2021:

Agace ka mbere: Tariki ya 2 Gicurasi: Kigali Arena- Rwamagana (ibilometero 115,6)

Agace ka kabiri: Tariki ya 3 Gicurasi: Kigali- Huye (ibilometero 120.5)

Agace ka gatatu: Tariki ya 4 Gicurasi: Nyanza- Gicumbi (ibilometero 171,6)

Agace ka kane: Tariki ya 5 Gicurasi: Kimironko - Musanze (ibilometero 123,9)

Agace ka gatanu: Tariki ya 6 Gicurasi: Nyagatare- Kimironko (ibilometero 149,3)

Agace ka gatandatu: Tariki ya 7 Gicurasi: Kigali (KBC)- Kigali (Mont Kigali) (ibilometero 152.6)

Agace ka karindwi: Tariki ya 8 Gicurasi:Kigali (Nyamirambo)- Mont Kigali ( ITT- ibilometero 4.5)

Agace ka munani: Tariki ya 9 Gicurasi: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia) (ibilometero 75,3)

Tour du Rwanda 2021 izakinwa nta bafana ku mihanda

Mugisha Moise uherutse kwegukana Grand Prix Chantal Biya n'umwe mu bakinnyi bitezwe muri Tour du Rwanda 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND