Kigali

Abaho mu buzima bwa gihanzi! Tembera urugo rwa Paul Pogba – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/03/2021 7:07
0


Ntabwo ajya abihisha kuko abikora no mu kibuga bigatangaza benshi, bigatuma bibaza imibereho ya Pogba Labile uzwi cyane mu mupira w’amaguru ariko akaba anakunda muzika byumwihariko, byatumye yisanisha nayo inamuha imyitwarire ya gihanzi dore ko yaranagaragaye mu ndirimbo zitandukanye.



Uyu munya-Guinea w’umufaransa ukinira Manchester United, ni umwe mu bakinnyi bahenze cyane bakina mu kibuga hagati ku Isi, akaba ari mu bakinnyi bake bagaragaje urukundo bakunda muzika ndetse baranayikora.

Biragoye kuzabona Pogba atsinda igitego akishima akora ibimenyetso bitandukanye bitari ukubyina, kuko usanga kenshi aba afite imbyino nyinshi ndetse akaba akunda kuzibyinira bagenzi be mu myitozo, anazibigisha kugira ngo natsinda mu mukino bamufashe kubyina.

Mu 2017 Pogba yosohotse mu mashusho y’indirimbo Outlet y’umuraperi ukomoka muri Amerika Desiigner, byatumye ishusho ye nk’umukunzi ukomeye wa muzika muri rubanda izamuka ku rwego rwo hejuru.

Pogba yatangaje ko akunda kubyina cyane ndetse avuga ko akunda umuhanzi w’umunya-Nigeria, Wizkid, akaba akunda kubyina indirimbo ze we na Jesse Lingard.

Imyambarire y’uyu mukinnyi nayo imutandukanya na bagenzi be bakora umwuga umwe, kubera ko usanga kenshi yambara imyambaro imenyerewe ku bahanzi, irimo imiringa, impeta nyinshi, ingofero, amakabutura, inyogosho n’ibindi.

Nyuma y’ikibuga Pogba akunda cyane kumva no kubyina indirimbo ndetse agashaka imyambaro n’imiringa bigezweho.

Mu gihe cyo kuruhuka, Pogba n’umuryango we urimo umugore we Maria Zulay n’umuhungu wabo Labile Shakur, bakunda batembera muri Amerika, bakajya ku mazi ndetse bakanakina umukino wa Basketball ariko n’umuziki uri hafi aho.

Pogba w’imyaka 28 y’amavuko, bwa mbere yatangiye kuvugwa mu rukundo n’umunyamideli ukomoka muri Bolivia babyaranye, mu 2017 ubwo bafotorwaga bari kuryoshya muri Amerika.

Nyuma y’imyaka ibiri bahise bibaruka umwana w’umuhungu witwa Labile Shakur, ari nawe mwana Pogba yabyaranye na Maria babana magingo aya, ndetse bikaba byaratangajwe ko banakoze ubukwe mu ibanga.

Rimwe na rimwe Pogba ajya afasha umugore we Maria akazi ko guteka kuko hari bimwe na bimwe azi guteka neza harimo no kotsa inyama.

Pogba afite inzu ihenze abanamo n’umuryango we mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba afite imodoka nyinshi zihenze ndetse n’indege ye bwite.

Pogba ubarirwa muri Miliyoni 60 z’amadorali nk’umutungo bwite, yafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kwegukana igikombe cy’Isi mu 2018.


Pogba akunda kwishimira igitego abyina, mu makipe atandukanye yanyuzemo

Pogba n'umugore we Maria bamaranye imyaka isaga itanu bakundana

Maria asanzwe ari umunyamideli uzwi cyane

Pogba na Maria babyaranye umwana w'umuhungu bise Labile Shakur

Pogba ajya afasha umugore we imirimo yo guteka

Inyogosho za Pogba zitangaza benshi

Pogba akunda kwambara nk'abahanzi

Pogba akunda gukina Basketball


Uyu mufaransa atunze imodoka nyinshi zihenze n'indege

Inzu ya Pogba iherereye i Manchester

Pogba yegukanye ibikombe mu makipe atandukanye harimo n'icy'Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND