RFL
Kigali

Cassa Mbungo Andre yegukanye igihembo cy’umutoza w’ukwezi muri Kenya -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/03/2021 13:08
0


Nyuma yo kwegukana igihembo cy’umutoza mwiza w’icyumweru inshuro eshatu yikurikiranya, Umunyarwanda Cassa Mbungo Andre yahembwe nk’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare 2021, muri shampiyona ya Kenya.



Nta gihe kirekire Cassa amaze muri Bandari FC, gusa kuva yayigeramo yigaragarije buri wese, ikipe ayishyira ku rwego rwiza ndetse abihemberwa ibyumweru bitatu bikurikiranye, byanamuhesheje kuba umutoza mwiza w’ukwezi kwa Gashyantare muri shampiyona ya Kenya izwi nka ‘Betking Kenya Premier League’.

Cassa yahawe igihembo na sheki y’ibihumbi 50 by’amashillings akoreshwa muri Kenya, angana na 451,555Rwfs.

Kugeza magingo aya, mu mikino 15 imaze gukinwa muri shampiyona ya Kenya, Bandari FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 26, ikaba irushwa amanita 9 na Tursker iri ku mwanya wa mbere.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021, saa 14h15’, Bandari FC izaba iri ku kibuga cya Wazito FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

Mu ntangiriro za Mutarama 2021, ni bwo Cassa Mbungo yageze mu ikipe ya Bandari FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya, nyuma y'amezi atanu yari amaze muri Gasogi United.

Cassa Mbungo yahembwe nk'umutoza mwiza w'ukwezi muri shampiyona ya Kenya

Cassa yahembwe nk'umutoza w'icyumweru inshuro eshatu yikurikiranya

Hahembwe umutoza n'abakinnyi bigaragaje muri Gashyantare 2021

Cassa yarigaragaje cyane kuva yagera muri Bandari FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND