RFL
Kigali

Iminsi 10 ishobora guhindurira amateka rutahizamu Byiringiro Lague

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/03/2021 15:01
0


Ikipe ya APR FC yemeje ko yakiriye ibaruwa ivuye muri FC Zurich yo mu Busuwisi, itumira rutahizamu wayo Byiringiro Lague mu igeragezwa ry’iminsi 10 rishobora gutuma uyu mukinnyi w’imyaka 20 yerekeza muri iyi kipe y’ikigugu mu Busuwisi.



Ku wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021, FC Zürich yo mu Busuwisi, yandikiye ubuyobozi bwa APR FC isaba ko uyu mukinnyi yazayisura hagati ya tariki ya 9 n’iya 19 Mata 2021.

FC Zurich yatangaje ko izishyura ibizamugendaho byose muri icyo gihe birimo n’amatike y’indege.

Uyu mukinnyi witwaye neza mu mikino ibiri yakinnye mu irushanwa rya CHAN 2020, riheruka kubera muri Cameroun, byumwihariko umukino Amavubi yatsinzemo Togo 3-2, biravugwa ko ashobora gutangwaho €265k (316,613,713 Frws).

Zurich yifuza Lague iri mu makipe y’ubukombe mu gihugu cy’u Busuwisi, kuko yibitseho ibikombe 12 bya shampiyona ndetse n’ibikombe 10 by’igihugu. Kuri ubu, iri ku mwanya wa kane nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa muri shampiyona.

Zurich imaze imyaka 124 ishinzwe, ikaba ikinira ku kibuga cya Letzigrund, Zürich, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu     26,105 bicaye neza.

Kuri ubu itozwa n’umwenegihugu Massimo Rizzo.

APR FC yemeje ko yakiriye ubutumire bwa FC Zurich

Lague yarigaragaje cyane muri CHAN 2021

Iminsi 10 y'igeragezwa ishobora gusiga Lague muri FC Zurich





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND