RFL
Kigali

Minisitiri Munyangaju yashimiye Team Rwanda yahesheje ishema igihugu muri Shampiyona nyafurika

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/03/2021 18:35
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Werurwe 2021, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’ yegukanye imidali 14 muri shampiyona nyafurika 2021 yabereye mu Misiri, ayishimira uko yitwaye.



Nk'uko tubikesha urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri ya Siporo, batangaje ko Minisitiri Munyangaju yakiriye abakinnyi b’ikipe y’igihugu bakubutse muri shampiyona nyafurika akabashimira umusaruro batanze.

Yagize ati “Ibyo mwakoze turabibashimira, mwahaye ibyishimo Abanyarwanda. Abanyarwanda bose bamaze kumva ko aho mugiye nta mpungenge, ko muzitwara neza".

Uyu muyobozi kandi yababwiye ko igihugu kizabashimira mbere ya Tour du Rwanda 2021, iteganyijwe muri Gicurasi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Sempoma Felix, yavuze ko muri rusange bagize irushanwa ryiza binagaragazwa n’ibihembo begukanye. Yagize ati “Twagize irushanwa ryiza, bijyanye n’imyitozo twagize. Nibura buri munsi w‘irushanwa twagiye tubona igihembo”.

Iyi shampiyona yabereye mu Misiri kuva tariki ya 03 kugera ku ya 06 Werurwe 2021, ikipe y’u Rwanda yegukanye imidali 14 irimo umwe wa Zahabu wegukanywe na Tuyizere Etienne mu gusiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’ingimbi, gusa hakaba nta mudali n’umwe w’ikipe nkuru urimo.


Minisitiri Munyangaju yakiriye ikipe y'igihugu yegukanye imidali 14 muri Shampiyona nyafurika


Minisitiri Munyangaju yijeje ubufasha ikipe y'igihugu

Minisitiri Munyangaju yafashe ifoto n'ikipe yahesheje u Rwanda ishema mu Misiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND