RFL
Kigali

Umunsi ntarengwa ku bakoresha WhatsApp ni 15 Gicurasi 2021 uzaba ateremeza amabwiriza mashya konte ye izahagarikwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/02/2021 13:29
0


WhatsApp ni urubuga nkoranyambaga ruri mu zikunzwe. Kuri iyi nshuro ikigo cya Facebook WhatsApp ibarizwamo cyatangaje ko umunsi ntarengwa wari warateganyijwe kuwa 8 Gashyantare washyizwe kuwa 15 Gicurusi. Mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama ni benshi bagiye babona ubutumwa buturutse muri Facebook busaba kwemeza imikorere mishya.



Nyuma y’igihe kinini benshi binubira imikorere ya WhatsApp ndetse benshi banashinja uru rubuga kuba imbarutso yo kwinjirirwa bakibwa amabanga yabo, iki kigo kivuga ko mu bijyanye no kwagura imikorere yacyo mu bijyanye n’imibikirwe y'amabanga hari amabwiriza abakiriya bagomba kwemera.

Iki kigo kiri gukaza umutekano w'abakiriya bacyo nyuma y'uko cyagiye kivugwaho ubudabagizi mu kazi ndetse no kugurisha amabanga y'abakiriya ibintu byanatije umurindi imbuga nkoranyambaga nka Telegram na Signals.

Iyi nkuru igitangazwa benshi mu bakiriya ba WhatsApp bijujutiraga ihuzwa rya Facebook, Instagram na WhatsApp, gusa iki kigo cya Facebook,inc cyakomeje kumara impugenge abakiriya bacyo ko nta kibazo biteye ndetse bizakora mu buryo bunoze.

Kuri iyi nshuro iki kigo cyariye karungu kivuga ko umukiriya uzageza tariki 15 Gicurasi atari yemeza aya mabwiriza agendanye no kugenga amabanga azahita ahagarikirwa kwakira ubutumwa ndetse no kubwohereza no kuba yahamagara umuntu runaka.

Ku rundi ruhande uzamara iminsi 120 atari yongera gukoresha konte ye ya WhatsApp, izajya ihita isibwa burundu. Muri Mutarama 2021 iki kigo cyagiye gitungura benshi aho bamwe baba baryamye babyuka bagasanga boherejwe imenyesha (Notifications) zibasaba kwemeza amabwiriza mashya y'iki kigo.

Harimo ababikoze ndetse n’abandi batabikoze ari nayo mpamvu yatumye benshi bahabwa amahirwe bakongererwa iminsi aho byavuye kuwa 8 Gashyantare 2021 bikimurirwa kuwa 15 Gicurusi 2021.

Src: techcrunch.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND