RFL
Kigali

APR FC yasezeye bwa nyuma kuri Lt Gen Jacques Musemakweli, Manzi Thierry avuga amagambo akomeye - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/02/2021 14:08
0


Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021, abakozi ba APR FC basezeye bwa nyuma kuri nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli wayoboye iyi kipe imyaka irindwi, akaza kwitaba Imana tariki ya 12 Gashyantare 2021, ukaba ari umuhango kapiteni Manzi Thierry yatanzemo ubutumwa bukomeye.



Nk'uko urubuga rw'iyi kipe rwabitangaje, Abakinnyi 11, abatoza bane n’abandi bakozi b’ikipe ya APR FC bayobowe n’umunyamabanga wa APR FC Masabo Michel, ku Cyumweru tariki 14/02 basezeye kuri Lt Gen Jacques Musemakweli, igikorwa cyabereye mu urugo iwe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’iki gikorwa, Kapiteni Manzi Thierry yatangaje ko amwibukira kuri byinshi birimo ubutumwa yohererezaga ikipe ndetse no kubibutsa kenshi gukomera kw’ikipe ya APR FC kugira ngo bifashe ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: ”Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi, buri gihe ubutumwa bwe butwongera imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga”.

”Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k’umupira w’amaguru tukazamura urwego rw’imikinire yacu".

Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Maj Gen Mubarakh Muganga, nyuma y'imyaka 7 yari amaze ayiyobora.

AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUHANGO:











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND