RFL
Kigali

Nabuze ibitotsi! Jacques Tuyisenge yasobanuye amakuba yamugwiririye ubwo yavunikiraga muri CHAN 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/02/2021 19:23
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Tuyisege Jacques yahishuye ko ubwo yavunikiraga mu mukino wa 1/4 cya CHAN 2020, Amavubi yasezerewemo na Guinea ku gitego 1-0, atigeze agoheka n'umunota umwe kubera ububabare yari afite ariko avuga ko ari koroherwa kandi bitazasaba ko abagwa.



Jacques yasohotse mu kibuga ku munota wa 15 w'umukino, nyuma yo gukandagirwa mu ivi na Mory Kanté wa Guinea wahise ahabwa ikarita y’umuhondo, nyuma gato umusifuzi w’umunya-Maroc Samir Guezzaz ajya kureba kuri VAR abona ko yakoze ikosa rikomeye abigambiriye amuhanaguraho iy’umuhondo amuha itukura.

Uyu mukinnyi utarashoboraga gushinga ikirenge yasohowe mu kibuga atwawe ku ngobyi asimburwa na Sugira Ernest.

Aganira n'urubuga rw'iyi kipe, Jacques yasobanuye imiterere y'imvune ye ndetse n'ijoro ry'icuraburindi yagize ku munsi yavunikiyeho.

Yagize ati"”Nagize ikibazo cy’inyama y’umukaya w’aho ivi rihurira yakwedutse, kandi yacitseho akantu gato, ariko abaganga bambwiye ko bidasaba kubagwa, bambwiye ko nzamara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu ntakina”.

”Ngisohoka mu kibuga ntabwo nabashaga gukandagira ku buryo n’iryo joro nyuma y’umukino kuryama byaranze kubera ububabare bwinshi nari mfite, ariko ubu bwaragabanutse ndumva ndi koroherwa”.

Jacques ntazakina umukino Amavubi azakina na Mozambique i Kigali mu kwezi gutaha, mu gushaka itiki y'igikombe cya Afurika, kubera ko azaba atarakira neza ku buryo yatanga umusanzu mu Mavubi.

Jacques yasobanuye ko kuryama byanze kubera ububabare bw'imvune yagize ku mukino wa Guinea

Muri uyu mukino Jacques yakinnye iminota 15 gusa

Nyuma y'umukino Kante wavunnye Jacques yagiye mu rwambariro kumusaba imbabazi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND