RFL
Kigali

Kagere Meddie ari ku isonga! Menya Abakinnyi 5 b'Abanyarwanda bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga kurusha abandi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/02/2021 7:11
1


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Simba SC yo muri Tanzania, Kagere Meddie, ayoboye abakinnyi b'abanyarwanda bakurikirwa na benshi ku rubuga rwa Instagram ruri mu zikoreshwa cyane n'ibyamamare ku Isi.



Mu bakinnyi batanu b'Abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram kurusha abandi, Kimenyi Yves niwe wenyine ukina muri shampiyona y'u Rwanda, mu gihe abandi bane bakina hakurya y'inkiko z'u Rwanda, barimo babiri bakina muri shampiyona ya Tanzania ndetse n'abandi babiri bakina ku mugabane w'i Burayi.

Kagere Meddie ukinira Simba SC yo muri Tanzania niwe uri ku mwanya wa Mbere, aho akurikirwa n'ibihumbi 430K, mu gihe kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima unakinira Yanga Africans yo muri Tanzania amukurikira n'ibihumbi 308K, Yannick Mukunzi ukina muri Sandvikens IF yo muri Sweden ari ku mwanya wa gatatu aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 117K, Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sports aza ku mwanya wa kane, aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 60.5K, mu gihe Myugariro w'Amavubi na FC Shkupi yo muri Macedonia ari ku mwanya wa gatanu, aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 46.5K.

Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sports ayoboye abakinnyi bakina muri shampiyona y'u Rwanda mu gukurikirwa na benshi kuri Instagram, aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 60.5K, mu gihe akurikirwa na rutahizamu wa Rayon Sports Sugira Ernest ukurikirwa n'abantu ibihumbi 43.3K, mu gihe Jacques Tuyisenge wa APR FC akurikirwa n'abantu ibihumbi 35.9K.

Abakinnyi batanu b'Abanyarwanda bakurikirwa kuri Instagram kurusha abandi

Kagere ayoboye abakinnyi b'abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram

Haruna ari mu bakinnyi b'abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kimasa3 years ago
    Basore banje ndabakunda mushiremo imbaraga muheshe ishema igihugu





Inyarwanda BACKGROUND