RFL
Kigali

Shalom choir y'i Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya 'Ijambo Rirarema' yakorewe muri Afrika y'Epfo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2021 15:16
2


Korali Shalom ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge ahazwi nko mu Gakinjiro (Hari abahita Gakiriro), yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Ijambo Rirarema' yakorewe mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Ni indirimbo basohoye nyuma y'igihe kinini bari bamaze batumvikana mu muziki, gusa kuri ubu bavuga ko bagarukanye imbaraga nyinshi.



UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IJAMBO RIRAREMA' YA SHALOM CHOIR

Korali Shalom yashinzwe mu 1986 itangira ari korali y’abana bato. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera za 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge nyuma ya korali Hoziana. Mu rugendo rw'umuziki usingiza Imana bamazemo imyaka itari micye bamaze gukora indirimbo zitandukanye zomoye benshi ndetse n'ubu, zirimo; 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi' n'izindi. Niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cy'amateka cyabaye tariki 12/08/2018 ndetse gihembukiramo imitima ya benshi.


Korali Shalom iri mu zikunzwe cyane muri ADEPR

Aba baririmbyi b'i Nyarugenge bazwi kandi mu bikorwa by'ivugabutumwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda ndetse bakunze no gukora mu ibanga ibikorwa by'urukundo bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru. Nyuma y'aho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu Rwanda, iyi korali ivuga ko iri mu bagizweho ingaruka mu buryo bukomeye ari nayo mpamvu itumvikanye cyane. Icyakora kuri ubu ivuga ko igarukanye imbaraga nyinshi mu isura idasanzwe, ndetse ubu ikaba yamaze gusohora indirimbo nshya yatunganyirijwe muri Afrika y'Epfo.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IJAMBO RIRAREMA' SHALOM CHOIR YAKOREYE MURI AFRIKA Y'EPFO

Ndahimana Gaspard bakunze kwita Meya ni we Perezida mushya wa Shalom choir, akaba ari kuyobora Manda ya kabiri yatangiye muri Gicurasi 2019. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu muyobozi yavuze ko intego ye muri iyi korali ari 'ukuzamuka mu miririmbire, kwaguka mu ivugabutumwa tukagera kure, kugira iterambere mu Mwuka Wera no mu mubiri'. Yavuze ko iyi ndirimbo 'Ijambo rirarema' basohoye yanyuze mu biganza by'umuproducer wo muri Afria y'Epfo. Niyo ndirimbo wavuga ko ibagaruye mu kibuga dore ko bari bamaze igihe kinini batumvikana mu muziki wabo.

Yavuze amajwi yayo yafatiwe mu Rwanda, hanyuma bayohereza muri Afrika y'Epfo aba ariho atunganyirizwa. Yagize ati "Iyi ndirimbo yakorewe recod mu Rwanda hano i Kigali, itunganywa na Producer Siyabonga Luthando studio wo muri Afrika y'Epfo". Ku bijyanye n'ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yabuze ko bayikoze mu rwego rwo kubwira abantu ko ijambo ry'Imana ari ryo rihindura ibintu. Ati " Ubutumwa bw'ingenzi burimo ni ukubwira abantu umumaro w'ijambo ry'Imana ko ari ryo rihindura ibintu ritanga ubuzima".


Shalom choir ivuga ko igarukanye imbaraga nyinshi cyane

Ndahimana Gaspard nawe yemera ko Shalom choir imaze igihe ikora gahoro, gusa avuga ko iki ari igihe cyo gukora cyane. Yunzemo ko iyo ushaka gusimbuka urukiramende, usubora inyuma ugasimbukana imbaraga nyinshi-ibyumvikanisha ko gucogora kwabo babivanyemo imbaraga. Yagize ati:

Ni byo tumaze igihe dukora buhoro ariko twakomwe mu nkokora n'iki cyorezo cya Covid-19 cyagwiriye Isi n'igihugu cyacu kirimo. Ubu twahagurutse hamwe no gusenga Imana tuzi ko igiye kudukoresha umurimo. Ikindi ni uko iyo ugirango usimbuke urukiramende ugere kure usubira inyuma ugafata imbaraga.

Ku bijyanye n'ibyo bari bahugiyemo muri iyi minsi, yavuze ko bari barimo gusenga, ndetse barimo no gutunganya indirimbo biteguye kugeza ku bakunzi babo. Yagize ati "Twasengaga twari mu nganzo duhimba indirimbo nshya, ubwo rero abakunzi bacu n'abandi bumve ko bashonje bahishiwe. Ikindi ni uko tugiye kongera gukorana n'itangazamakuru cyane kuko mudufasha kugeza ubutumwa kure hashoboka. Murakoze turabashimiye".

Inkuru wasoma: 

-Korali Shalom yagiye muri Kigali Convention Centre ifite ubwoba bwinshi ihakorera igitaramo gikomeye-AMAFOTO

-Korali Shalom irashinja ADEPR Nyarugenge ubuhemu no kuyica umutwe hagamijwe kuyisenya burundu

-Korali Shalom yashinjaga ADEPR Nyarugenge kuyica umutwe kuri ubu iri mu byishimo bikomeye

Shalom choir mu gitaramo cy'amateka yakoreye muri Kigali Convention Center

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IJAMBO RIRAREMA' YA SHALOM CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Apotre eva3 years ago
    Mukomerezaho yesu abahe umugisha
  • Elijah3 years ago
    Ni byiza ko biyongereyemo akabaraga kuko gusenga niyo nkingi ya byose,nabikomeza kd nongere bageze ubutumwa bwiza ku banyarwanda. Imana ibashyigikire





Inyarwanda BACKGROUND