Kigali

Bahavu, Clapton na Bamenya mu barenga 180 bahataniye ibihembo ‘Inganji Awards’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/01/2025 17:10
0


Abakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihe barimo nka Usanase Bahavu Jannet, Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge] ndetse Benimana Ramadhan [Bamenya] bashyizwe ku rutonde rw’abarenga 180 bahataniye ibihembo "Inganji Awards" bitegurwa na 'Rwanda Performing Arts Federation' bigiye gutangwa ku nshuro ya Kabiri.



Bihatanyemo abakinnyi ba filime bakomeye muri iki gihe, abanyarwenya, n’abandi bari mu ruganda rw’ubuhanzi hagamije kubashimira ibikorwa by’indashyikirwa bagaragaje. 

Ibi bihembo byaherukaga gutangwa mu 2020. Ubwo byatangagwa ku nshuro ya mbere, hari ibyiciro byarimo byakuwemo kuri iyi nshuro ya Kabiri.

Ababitegura bavuze ko bahisemo ubu buryo kuko bashaka ko ibi bihembo byaguka bikaba bigari. Mu 2020 byari ‘Inganji Performing Arts Awards’ icyo gihe harimo ibyiciro nk’Ikinamico, Urwenya, imbyino zigezweho, imbyino gakondo n’ibindi. 

Ariko kuri iyi nshuro bahisemo kongeramo igice cya Cinema “Kuko dutekereza ko umwaka utaha dushobora gukora ‘Inganji Music Awards’ cyangwa se tugakora ‘Inganji Movie Awards’’- Umuyobozi wa Inganji Awards, Kalinda niko yatangaje.

Yabwiye InyaRwanda, ko kuri iyi nshuro ya Kabiri bahisemo kongeramo igice cya Cinema kubera ko “Cinema ni ikintu kigari kirimo ingeri nyinshi, harimo aba Producer n’abandi, ariko twafashe ako gace k’abakinnyi gusa, kugirango turebe icyo biduha, tubone icyo tuzaheraho umwaka utaha.”

Kuri iyi nshuro ya Kabiri hazatangwa ibihembo mu byiciro bitanu birimo icyiciro cya Filime, icyiciro cy’urwenya, icyiciro cy’imbyino zigezweho, icyiciro cy’ababyinnyi ndetse n’icyiciro cy’Ikinamico.

Kalinda yavuze ko mu guhitamo ababyinnyi bahize abandi bazifashisha abantu basanzwe bategura amarushanwa ahuza ababyinnyi nk’abategura amarushanwa ya ‘Urutozi Gakondo Challenge’.

Mu cyiciro cy’umukinnyi w’umugabo wa filime w’ibihe byose (Best All Time Film Actor) harimo Habiyakare Munru, Willy Ndahiro Paul, Gakwaya Celestin wamenyekanye nka Nkaka, Nkota Eugene, Daniel Gaga uzwi nka Ngenzi, ndetse na Rukundo Arnaud wamamaye nka Shaffy, Jean D’Amour wamamaye nka Papa Shaffy ndetse na Rukundo Arnaud uzwi nka Pole Pole muri filime Bamenya.

Harimo kandi icyiciro cy’umugore w’ibihe byose muri filime (Best All Time Film Actress), aho abahatanye barimo Mukasekuru Fabiola, Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick, Nyirabagesera Lea wamamaye muri filime ‘Rwasa’, Mutoni Asiah wakinnye muri filime ‘Intare y’Ingore’, Uwamahoro Antoine wamamaye nka Intare y’Ingore ndetse na Ingabire Pascaline wamamaye muri filime y’uruhererekane ‘Inzozi Series’.

Hanashyizwemo kandi icyiciro cy’umukinnyi wa filime utanga icyizere (Best Up Coming Film Actor of the year), aho abahataniye igikombe barimo Gahima Auxil ukina muri filime zirimo ‘Bamenya’ ndetse na ‘Ibanga Series’, ‘Isimbi’ ukina muri fiime ‘Igikomere’ ndetse na Joyeuse wo muri filime ‘Family Affairs’, Kagoyire Rebecca uzwi nka Mama Niyori muri filime ‘My Heart’,

Bahavu wamamaye muri filime zirimo ‘Impanga’ ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime mwiza w’umwaka (Best Film Actress of the year), aho ahatanye na: Igihozo Mireille Nshuti uzwi cyane muri filime ‘Behind’, Kayonga Gatesi Divine uzwi cyane muri filime ‘Kaliza wa Kalisa’;

Joseline Niyonsenga ugezweho muri iki gihe binyuze muri filime ‘Ibanga’, Nyambo Jesca uzwi muri filime ‘Ibanga’ n’izindi, ndetse na Irakoze Sandrine Swallah uzwi cyane muri filime ‘Inzira y’Umusaraba’, Umunyana Analisa uzwi nka Mama Sava, Madederi wo muri Papa Sava, Nkusi Linda uzwi nka ‘Keza’ muri filime ‘Bamenya’ n’abandi.

Abarimo Mugisha Emmanuel [Kibonge], Ishimwe Angelo uzwi nka Muhinde, umunyarwenya ‘Pilate’, Japhet Mazimpaka ndetse na Tuyishime Senegalais uzwi nka Mushumba, bahataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Stand Up Comedian of the year/Male) .

Mu banyarwenya b’abakobwa bahataniye igikombe mu cyiciro “Best Female Stand Up Comedian of the year) harimo Kaduhire, Benitha Mahrez ndetse na Izabayo Bonette.

Ni mu gihe Benimana Ramadhan uzwi nka ‘Bamenya’, Nkundabose Emmanuel [Manu], Musengimana Eugene [Prof Mbata], Kazungu Emmanuel [Mitsutsu], Nsabimana Eric [Dr Nsabi], Nyaxo, Burikantu na Buringuni bahataniye igikombe mu cyiciro (Best Acting Comedian of the year/Male). 

Kanda hano ubashe kureba urutonde rurambuye rw'abahataniye ibi bihembo

Usanase Bahavu Jannet wamamaye muri filime ‘Impanga’, ‘Bad Choice 1, 2,3’ ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umukinnyikazi wa filime w’umwaka 

Clapton wamamaye muri filime zirimo ‘Umuturanyi’ ahataniye igikombe mu cyiciro ‘Best Stand Up Comedian of the year/Male)    

Benimana utegura akanatunganya filime ‘Bamenya’ ahatanye n’abandi mu cyiciro “Best Acting Comedian of the year/Male” 

Ingabire Pascaline wamamaye muri filime ‘Inzozi’ ahataniye igikombe mu cyiciro cy’umugore w’umukinnyi wa filime w’ibihe byose “Best All Time Film Actress”

  

Mutoni Asiah wagize izina rikomeye abicyesha filime ‘Rwasa’ ahatanye mu matora yo kuri internet binyuze mu bihembo ‘Inganji Awards’  

Igihozo Mireille Nshuti uzwi cyane muri filime ‘Behind’ ari mu cyiciro cy’umugore w’umwaka w’umukinnyi wa filime 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND