Kigali

Abanyamakuru bazateranira i Roma mu birori bya Yubile y'itangazamakuru n'itumanaho ku isi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:13/01/2025 16:12
0


Mu mpera z'uku kwezi, hateganyijwe ko Roma izakira ibirori bya Yubile y'itangazamakuru n'itumanaho ku isi, kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 26 Mutarama.



Ibi birori bizaba nyuma y'ifungurwa ry'imiryango y'impuhwe z'Imana yafunguwe na Papa Francis ahantu hatandukanye, bizahuza abahanga mu itangazamakuru baturutse mu bihugu bitandukanye ku bikorwa by'ubusabane no kuganira kuri byinshi ku kubungabunga amahoro ku isi banaganire byinshi kuri Kiliziya Gatorika.

Catholic News Agency yatangaje ko abanyamakuru bakomeye, abatunganya amashusho, abandikira ibitangazamakuru bitandukanye, abashushanya, abakora ku ma Televiziyo no ku ma Radiyo atandukanye, n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bazateranira i Roma kugira ngo basubize imbaraga mu kwemera kwabo no kugira uruhare mu butumwa bw’amahoro bwa yubile y’Umwaka w'impuhwe z'Imana wa 2025. 

Muri gahunda y’ibi birori harimo no guhura na Papa Francisko, uzahura n’abanyamakuru bazaba bitabiriye kuri tariki ya 25 Mutarama mu cyumba cya Paul VI.

Ibi birori bizatangirana n’umuhango wo kwakira abitabiriye no gutegura liturijiya ya penetensiya (gusaba imbabazi z'ibyaha) kuri tariki ya 24 Mutarama saa 11:30 z'umugoroba, isaha y’i Roma. Nyuma y’aho, abazaba bitabiriye bazumva Misa muri Bazilikasi ya St. John Lateran mu kwizihiza Umunsi wa St. Francis de Sales, umubyeyi w’abanyamakuru n’abanditsi.

Kuri tariki ya 25 Mutarama, gahunda izakomeza n’urugendo rwo gusura umuryango w'impuhwe z'Imana muri Bazilikasi ya St. Peter saa 2:00 z’umugoroba, aho abasaga miliyoni imwe bamaze gusura uyu muryango kuva wafungurwa ku iratiki ya 24 Ukuboza 2024.

Hazakurikiraho inama idasanzwe izayoborwa n’umunyamakuru w’umunya-Filipine Maria Ressa n’umwanditsi w’umuynya-Ireland Colum McCann. Nyuma yaho ku isaha ya saa 6:30 z’amanywa, abitabiriye uru ruzinduko, bazahura na Papa Francisko mu cyumba cya Paul VI.

Mu masaha y'umugoroba, umuryango ushinzwe itangazamakuru uzatanga ikiganiro ku iyobokamana muri Paul VI Hall, kikazakurikirwa Kandi, n’ishyirahamwe rya Vespers ryo muri Bazilikasi ya St. Paul Outside the Walls, aho Papa Francisko ariwe uzayobora iki gikorwa. Umunsi uzasozwa no kwerekana filme ya documentary yitwa "Green Lava."

Hari n’andi masomo n’inama zizatangirwa muri ibi birori, harimo ibiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Itangazamakuru nk’umurimo: kubera ijwi abatavuga” bizabera muri Palais Lateran, ndetse n’ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Gutangaza Icyizere n’Amahoro” kizategurwa n’Ishami rishinzwe Itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika y’u Butaliyani kizabera muri Bazilikasi ya Santa Maria i Trastevere.L.

Ku munsi wa nyuma, tariki ya 26 Mutarama, abanyamakuru bazasoza ibi birori bitabira Misa izasomwa na Papa Francisko saa 3:30 z’amanywa i Roma muri Bazilikasi ya St. Peter.

Yubile y'Itangazamakuru ku isi izaba umwanya w’ubusabane no guhuriza hamwe abanyamakuru kugira ngo bibaze ku ruhare rwabo mu gutangaza amahoro, ubufatanye n'icyizere ku isi yose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND