RFL
Kigali

Korali Shalom yashinjaga ADEPR Nyarugenge kuyica umutwe kuri ubu iri mu byishimo bikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2019 13:16
1


Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge ikunzwe mu ndirimbo zirimo; Nzirata Umusaraba, Nyabihanga n’izindi, mu minsi ishize yari iri mu gahinda gakomeye aho yashinjaga ADEPR Nyarugenge kuyica umutwe hagamijwe gushaka kuyisenya burundu. Kuri ubu abaririmbyi b’iyi korali bari mu byishimo bikomeye.



Tariki 11 Nzeli 2018 ni bwo twabagejejeho inkuru y’agahinda Shalom choir yari ifite aho yashinjaga ADEPR Nyarugenge gushaka gusenya burundu iyi korali. Icyo gihe ADEPR Nyarugenge yari yahagaritse komite ya korali Shalom mu gihe cy’amezi 6. Ibi byababaje cyane abaririmbyi b’iyi korali dore ko babifashe nko kubaca umutwe na cyane ko aba baririmbyi bo bavugaga ko baziraga akarengane kuko ikosa bari bahaniwe rikorwa n’andi makorali yo muri ADEPR amenshi muri yo ntagire ibihano ahabwa, yaramuka anahanwe agahabwa igihano kitaramereye nk'icyo Shalom choir yahawe. 

Hari amakuru yavuzwe ko komite y’iyi korali yahagaritswe kubera ‘kwishyuza mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center’ bityo igirirwa ishyari bitewe nuko haketswe ko yinjije akayabo k’amafaranga muri icyo gitaramo cyabereye mu nyubako ihenze cyane mu Rwanda. Icyakora Shalom choir yo yabwiye Inyarwanda ko yahagaritswe izira kuririmbisha abaririmbyi batararangiza imenyereza, iryo akaba ari ryo kosa yabwiwe n’abari bahagaritse komite yayo. Umwe mu baririmbyi ba korali Shalom waganiriye na Inyarwanda.com, gusa akadusaba ko amazina ye atagaragara muri iyo nkuru ku mpamvu ze z'umutekano, yadutangarije ko abaririmbyi ba korali Shalom bashavujwe bikomeye n'ubuhemu bakorewe n'ubuyobozi bw'umudugudu wa ADEPR Nyarugenge bwari buyobowe na Pastor Uwambaje Emmanuel (kuri ubu yarimuwe).


Korali Shalom mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center

Uwaduhaye aya makuru uririmba muri korali Shalom yavuze ko guhagarika komite yose ya korali Shalom ntaho bitaniye no guhagarika korali, bituma abigereranya nko guca korali umutwe. Yaragize ati: “...Mu minsi yashize ni bwo bahagaritse komite yacu, bayishinja ko yaba yararirimbishije abantu mu gitaramo cya Convention (Aravuga Kigali Convention Center) giherutse kuba ariko abo bantu ni abaririmbyi bari batararangiza imenyerezwa muri korali yacu, bahagarika komite yose, urumva kugeza n'uyu munsi ntabwo birasobanuka iracyahagaze kandi nyine urumva niba komite yose ihagaze, ubwo nyine ni Shalom choir ihagaze yose."

Yakomeje agira ati: (…) Ntabwo twebwe twavuga ko ari komite yonyine ihagaze, kuko komite yacu ni komite dukorana neza kandi tumaze igihe dukorana. Yunzemo ati: "Reka tuvugishe ukuri, ubu wowe baguciye umutwe, igihimba cyakora? Kandi bakuyeho komite yose ntibavuze ngo dukuyeho Perezida cyangwa umuyobozi w'indirimbo cyangwa umuyobozi wundi umwe, bakuyeho komite yose bivuze ngo ni korali yose bahagaritse."

Kuri ubu korali Shalom iri mu byishimo,… yashyiriweho ubuyobozi butari inzibacyuho kuko bwatowe n’abaririmbyi bose

Kuri ubu inkuru nziza ihari ni uko ubuyobozi bushya bwa ADEPR Nyarugenge bwabohoye korali Shalom ikemererwa gushyiraho abayobozi ishaka. Ni nyuma y’aho iyi korali yari yashyiriweho komite y'inzibacyuho, icyakora abaririmbyi b’iyi korali ntibigeze na rimwe biyumvamo aba bayobozi bahawe kuyobora inzibacyuho. Nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gushyiraho abayobozi ishaka, bakamara ku buyobozi igihe cyose iyi korali ishaka, korali Shalom yahise ikoresha amatora, maze Ndahimana Gaspard uzwi nka Meya agatorerwa kuba Perezida w’iyi korali. Abandi bari muri iyi komite nshya harimo; Ngamijimana Charles, Sam Nzeyimana, Nsengiyumva Sam, Mutuyimana Peter n’abajyanama batandatu bahoze bari no muri komite yahozeho uko ari 6.

Ubuyobozi bwa Paruwasi bufatanyije n’ubw'umudugudu wa ADEPR Nyarugenge ni bwo bwafashe icyo cyemezo cyo kwemerera Shalom choir kwitorera abayobozi ishaka. Ni icyemezo cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’umudugudu Gatanazi Justin. Umwe mu baririmbyi ba Shalom choir uri no muri iyi komite nshya yabwiye Inyarwanda ko kuri ubu bari mu byishimo. Yagize ati: “Twabyishimiye cyane kuko iyo muri mu nzibacyuho ntimubasha gukora neza nk’uko bikwiye ariko ubu ndahamya ko Shalom yose muri rusange umunezero ari wose kuko bishyiriyeho ubuyobozi bubabereye kdi bishimiye.” Ibi byishimo kandi Shalom choir yabisangiye n’abakunzi bayo aho ku murogoba w’uyu wa Kabiri iyi korali yaraye isohoye indirimbo nshya.


Bamwe mu baririmbyi ba korali Shalom

REBA HANO 'NYABIHANGA' YA KORALI SHALOM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwecady4 years ago
    Imana ishimwe cyane kubwa chorale shalom





Inyarwanda BACKGROUND