Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge ikunzwe mu ndirimbo zirimo; Nzirata Umusaraba, Nyabihanga n’izindi, mu minsi ishize yari iri mu gahinda gakomeye aho yashinjaga ADEPR Nyarugenge kuyica umutwe hagamijwe gushaka kuyisenya burundu. Kuri ubu abaririmbyi b’iyi korali bari mu byishimo bikomeye.
Tariki 11 Nzeli 2018 ni bwo twabagejejeho inkuru y’agahinda Shalom
choir yari ifite aho yashinjaga ADEPR Nyarugenge gushaka gusenya burundu iyi
korali. Icyo gihe ADEPR Nyarugenge yari yahagaritse komite ya korali Shalom mu gihe
cy’amezi 6. Ibi byababaje cyane abaririmbyi b’iyi korali dore ko babifashe nko
kubaca umutwe na cyane ko aba baririmbyi bo bavugaga ko baziraga akarengane
kuko ikosa bari bahaniwe rikorwa n’andi makorali yo muri ADEPR amenshi muri yo ntagire
ibihano ahabwa, yaramuka anahanwe agahabwa igihano kitaramereye nk'icyo Shalom choir yahawe.
Hari amakuru yavuzwe ko komite y’iyi korali yahagaritswe
kubera ‘kwishyuza mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center’ bityo igirirwa
ishyari bitewe nuko haketswe ko yinjije akayabo k’amafaranga muri icyo gitaramo cyabereye mu nyubako ihenze cyane mu Rwanda.
Icyakora Shalom choir yo yabwiye Inyarwanda ko yahagaritswe izira kuririmbisha
abaririmbyi batararangiza imenyereza, iryo akaba ari ryo kosa yabwiwe n’abari
bahagaritse komite yayo. Umwe mu baririmbyi ba korali Shalom waganiriye na
Inyarwanda.com, gusa akadusaba ko amazina ye atagaragara muri iyo nkuru ku
mpamvu ze z'umutekano, yadutangarije ko abaririmbyi ba korali Shalom bashavujwe
bikomeye n'ubuhemu bakorewe n'ubuyobozi bw'umudugudu wa ADEPR Nyarugenge bwari buyobowe
na Pastor Uwambaje Emmanuel (kuri ubu yarimuwe).
Korali Shalom mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center
Uwaduhaye aya makuru uririmba muri korali Shalom yavuze ko
guhagarika komite yose ya korali Shalom ntaho bitaniye no guhagarika korali, bituma abigereranya nko guca korali umutwe. Yaragize ati: “...Mu minsi yashize ni bwo
bahagaritse komite yacu, bayishinja ko yaba yararirimbishije abantu mu gitaramo
cya Convention (Aravuga Kigali Convention Center) giherutse kuba ariko abo
bantu ni abaririmbyi bari batararangiza imenyerezwa muri korali yacu,
bahagarika komite yose, urumva kugeza n'uyu munsi ntabwo birasobanuka
iracyahagaze kandi nyine urumva niba komite yose ihagaze, ubwo nyine ni Shalom choir ihagaze yose."
Yakomeje agira ati: (…) Ntabwo twebwe twavuga ko ari komite
yonyine ihagaze, kuko komite yacu ni komite dukorana neza kandi tumaze igihe
dukorana. Yunzemo ati: "Reka tuvugishe ukuri, ubu wowe baguciye umutwe,
igihimba cyakora? Kandi bakuyeho komite yose ntibavuze ngo dukuyeho Perezida
cyangwa umuyobozi w'indirimbo cyangwa umuyobozi wundi umwe, bakuyeho komite
yose bivuze ngo ni korali yose bahagaritse."
Kuri ubu korali
Shalom iri mu byishimo,… yashyiriweho ubuyobozi butari inzibacyuho kuko bwatowe
n’abaririmbyi bose
Kuri ubu inkuru nziza ihari ni uko ubuyobozi bushya bwa
ADEPR Nyarugenge bwabohoye korali Shalom ikemererwa gushyiraho abayobozi ishaka. Ni nyuma y’aho iyi korali yari yashyiriweho
komite y'inzibacyuho, icyakora abaririmbyi b’iyi korali ntibigeze na
rimwe biyumvamo aba bayobozi bahawe kuyobora inzibacyuho. Nyuma yo guhabwa uburenganzira
bwo gushyiraho abayobozi ishaka, bakamara ku buyobozi igihe cyose iyi korali
ishaka, korali Shalom yahise ikoresha amatora, maze Ndahimana Gaspard uzwi
nka Meya agatorerwa kuba Perezida w’iyi korali. Abandi bari muri iyi komite
nshya harimo; Ngamijimana Charles, Sam Nzeyimana, Nsengiyumva Sam, Mutuyimana Peter n’abajyanama
batandatu bahoze bari no muri komite yahozeho uko ari 6.
Ubuyobozi bwa Paruwasi bufatanyije n’ubw'umudugudu wa ADEPR Nyarugenge ni bwo bwafashe icyo cyemezo cyo kwemerera Shalom choir kwitorera abayobozi ishaka. Ni icyemezo cyari gihagarariwe n’umuyobozi w’umudugudu Gatanazi Justin. Umwe mu baririmbyi ba Shalom choir uri no muri iyi komite nshya yabwiye Inyarwanda ko kuri ubu bari mu byishimo. Yagize ati: “Twabyishimiye cyane kuko iyo muri mu nzibacyuho ntimubasha gukora neza nk’uko bikwiye ariko ubu ndahamya ko Shalom yose muri rusange umunezero ari wose kuko bishyiriyeho ubuyobozi bubabereye kdi bishimiye.” Ibi byishimo kandi Shalom choir yabisangiye n’abakunzi bayo aho ku murogoba w’uyu wa Kabiri iyi korali yaraye isohoye indirimbo nshya.
Bamwe mu baririmbyi ba korali Shalom
TANGA IGITECYEREZO