Kuri uyu wa Kabiri mu butumwa yatangiye mu nama yiga ku Iterambere rirambye, Abu Dhabi Sustainability Week, iri kubera i Abu Dhabi, Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere rirambye ridashobora kugerwaho mu gihe cyose haba hatabayeho ubufatanye bw'abantu bose.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, ubwo yifatanyaga na Perezida w’Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu, Sheikh
Mohamed bin Zayed Al Nahyan n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu
gutangiza Inama yiga ku Iterambere rirambye, Abu Dhabi Sustainability Week.
Mu
gutangiza iyi nama, abantu 11 bahawe ibihembo bya Zayed Sustainability Prize,
bihabwa ababaye indashyikirwa mu guhanga ibishya.
Iyi
nama imara icyumweru iyobowe na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al
Nahyan, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye, abashinzwe ibikorwa
by’igenamigambi, abahanga mu by’inganda no mu ikoranabuhanga.
Mu ijambo rye, Perezida
Kagame yagaragaje ko gahunda z’iterambere rirambye zitaratanga umusaruro ukwiye
ku Mugabane wa Afurika. Ati: “Politiki zemejwe ntabwo zishyirwa mu bikorwa
nyamara duhora mu biganiro by’ibigomba gukorwa.’’
Yagaragaje ko u Rwanda rwubatse uburyo bworohereza abashoramari gukorera
mu Gihugu.
Ati: “Twanatangije Ikigega gitera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya, Rwanda
Innovation Fund, RIF, cyo gushyigikira ibigo bihanga udushya no kwiyegereza
ishoramari mpuzamahanga. Aya mahame yatumye hahangwa ibishya bifatika mu nzego
nyinshi.’’
Perezida Kagame yasangije abitabiriye Abu Dhabi Sustainability Week uko u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga mu ngeri zirimo gukusanya amakuru mu buhinzi no gutwara ibikoresho byo kwa muganga hifashishijwe drones.
Ati: “Twanashoye imari
mu binyabiziga bikoresha amashanyarazi ndetse no kwishyurana hifashishijwe
ikoranabuhanga mu ngendo rusange.’’
Yavuze ko gukoresha ingufu za nikeleyeri byafasha Isi kuko zitanga
ingufu z’amashanyarazi yizewe. Ati "U Rwanda rwatangiye gutera intambwe yo
kwitegura gushyiraho inganda ntoya za nikeleyeri nk’igice kigari mu byitezwe mu
rugendo rwo kubona ingufu.''
Umukuru w'Igihugu yavuze ko iterambere rirambye ridashobora kugerwaho abantu badashyize hamwe. Ati: "Twemera ko iterambere rirambye ari imbaraga zihuriweho ndetse nta gihugu cyarigeraho cyonyine. Tugomba kwigira ku makosa y'ahahise ndetse tukarenga politiki zitudindiza.''
Iyi
nama ihuza abayobozi batandukanye ku Isi, ibigo by'ubucuruzi n’imiryango
itegamiye kuri Leta, abanyenganda, abahanga, abakora udushya ndetse n’abandi
bafatanyabikorwa, mu biganiro biba bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi,
guteza imbere ingufu no kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza mu
by'ukungu.
Muri iyi nama hari kwigirwamo uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo ritange
ejo hazaza heza.
Perezida Kagame yaragaraje ko hakenewe imbaraga z'abantu bose mu rugendo rugana ku iterambere rirambye
Yabitangarije mu nama yitabiriye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu
Umukuru w'Igihugu yeretse amahanga intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukoresha ikoranabuhanga mu ngeri zose
TANGA IGITECYEREZO