Kigali

Joe L. Barnes agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:14/01/2025 10:37
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe L. Barnes azasusurutsa Abanyakigali mu gitaramo kizaba ku itariki ya 23 Gashyantare 2025.



Uyu muhanzi uzwi cyane kubera indirimbo yamamaye ya Maverick City Music yitwa Promises, azafatanya n’umuhanzi w’umunya-Nigeria, Limoblaze, mu gitaramo cyiswe "Young and Chosen" kizabera mu itorero rya Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Joe L. Barnes, akaba ari umwanditsi w’indirimbo n’umuyobozi w’amasengesho mu rusengero rwa The Shepherd ruri Covington, Georgia. Azitabira iki gitaramo yifatanyije na Limoblaze, umuhanzi w’indirimbo za Gospel nawe uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga. Abo bahanzi bombi bakoranye indirimbo yitwa "No Greater Love" yasohotse muri Kanama 2024.

Nk’uko Murumba Sichinga, umwe mu bategura iki gitaramo abivuga, Young and Chosen ni igitekerezo cyaturutse kuri album nshya ya Limoblaze, aho asaba urubyiruko rw’Afurika no ku isi yose gukorera Imana n’umutima w’ubwitange. 

Yagize ati: “Intego ni ukwereka urubyiruko ko kuba ukiri muto bidakuraho gukora ibikorwa bifite agaciro mu murimo w’Imana. Turi bato kandi twatoranyijwe. Tugomba kubaho twemera kandi twizeye ko Uwiteka ari we udutera imbaraga zo kurangiza ibyo twahamagariwe.”

Sichinga yakomeje avuga ko Joe L. Barnes azanye ubutumwa bukomeye bwo kugaragaza uko kwiyegurira Imana bishobora guhindura ubuzima, akoresheje umuziki we wuzuyemo urukundo n’iyerekwa ry’Imana. Abazitabira iki gitaramo bazagira amahirwe yo guhurira hamwe n’abandi bakunzi b’umuziki wa Gospel, gusangira ibyishimo no gushimisha Imana.

CLA Church izaberamo iki gitaramo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1,500. Abategura iki gitaramo barateganya ko aho hantu hazuzura abakunzi ba Gospel, bifuza gusabana no gukomeza gusabira umugisha Imana binyuze mu ndirimbo n’amasengesho.

Hateganyijwe guhuriza hamwe imbaraga z’abahanzi b’impano z’akataraboneka nk’aba bombi, ndetse biteganyijwe ko bazakomeza ibikorwa nk’ibi mu bindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Joe L Barnes agiye gukorera igitaramo i Kigali muri (CLA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND