RFL
Kigali

Korali Shalom irashinja ADEPR Nyarugenge ubuhemu no kuyica umutwe hagamijwe kuyisenya burundu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2018 9:00
23


Korali Shalom imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda cyane cyane mu itorero rya ADEPR irashinja ubuhemu ubuyobozi bw'umudugudu wa ADEPR Nyarugenge ndetse ikabashinja nanone kuyica umutwe bitewe n'impamvu isanga zidasobanutse.



-Ni yo ya mbere muri ADEPR yakoreye igitaramo muri Hotel ihenze mu Rwanda

-Igitaramo yakoreye Kigali Convention Center kiri kuyigiraho ingaruka mbi kubera ishyari

-Ubuyobozi bw'umudugudu wa Nyarugenge ntibuvuga rumwe na Paruwase ku bijyanye n'ikosa Shalom choir yakoze

-Shalom ishobora kwibagirana burundu mu gihe ishyari no gutonesha bamwe bigikomeje, Rev Karuranga akwiye gutabara

-Shalom isanga guhagarika komite yose ku ikosa ridafatika ari nko kuyica umutwe

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com avuga ko komite yose ya korali Shalom yahagaritswe na ADEPR Nyarugenge igihe cy'amezi 6 aho abayigize bose batemerewe kurepeta no kuririmba muri iyi korali. Impamvu yatumye iyi komite ihagarikwa ngo ni uko mu gitaramo iherutse gukorera muri Kigali Convention Center yaririmbishije abaririmbyi batararangiza imenyerezwa. 

Umwe mu baririmbyi ba korali Shalom waganiriye na Inyarwanda.com, gusa akadusaba ko amazina ye atagaragara muri iyi nkuru ku mpamvu ze z'umutekano, yadutangarije ko abaririmbyi ba korali Shalom bashavujwe bikomeye n'ubuhemu bakorewe n'ubuyobozi bw'umudugudu wa ADEPR Nyarugenge buyobowe na Pastor Uwambaje Emmanuel. Abajijwe niba koko korali Shalom yarahagaritswe nk'uko biri kuvugwa nyuma yo kuba itararirimbye ku cyumweru tariki 9/9/2018 mu materaniro yabereye muri Dove Hotel mu gihe yari isanzwe iririmba, yadusubije muri aya magambo:

Urebye birasa nka byo (ni nk'aho baduhagaritse) kuko mu minsi yashize ni bwo bahagaritse komite yacu, bayishinja ko yaba yararirimbishije abantu mu gitaramo cya Convention (Aravuga Kigali Convention Center) giherutse kuba ariko abo bantu ni abaririmbyi bari batararangiza imenyerezwa muri korali yacu, bahagarika komite yose, urumva kugeza n'uyu munsi ntabwo birasobanuka iracyahagaze kandi nyine urumva niba komite yose ihagaze, ubwo nyine ni Shalom ihagaze yose. 

Shalom choir

Korali Shalom ishobora kwibagirana burundu muri ADEPR Nyarugenge

Abajijwe niba koko hari abaririmbyi batari bakarangije igeragezwa, baba bararirimbye mu gitaramo Shalom choir yakoreye muri Kigali Convention Center tariki 12/08/2018, yavuze ko koko hari abaririmbye batari barangiza igeragezwa. Yunzemo ko ibyo bari basanzwe banabikora ndetse ngo si bo gusa babikora kuko n'andi makorali atandukanye yo muri ADEPR ajya abikora. Yitanzeho urugero avuga ko na we ubwo yaririmbaga bwa mbere muri korali Shalom ngo ntabwo yari yakarangije igeragezwa, kandi ngo nta ngaruka byigeze bigira kuri korali. Yagize ati:

Ni byo koko (hari abaririmbye batari barangiza igeragezwa), kenshi dukunze kubona ari ko bisanzwe, usanga nk'iyo bitegura kwakira abaririmbyi, tubona Dirigent (coacher) akunda kubakoresha ari hafi nko kubakira kandi n'andi makorali akunda kubikora. Sinzi rero impamvu byabaye ikosa riremereye kugeza ubwo korali ihagarara. Ubundi ubusanzwe uko bigenda, abaririmbyi barabazana, hari komisiyo tekinike iba ibishinzwe, ikareba abashaka kwinjira muri korali hanyuma igakuramo abujuje ibyangombwa igahereza umudugudu ukabagenzura, wamara kubemeza, bakabacisha imbere y'inama y'abakristo babereka amakorali bagiyemo mbere yo gutangira imenyerezwa.

Yunzemo ko imenyerezwa ry'abaririmbyi bashya ba korali runaka, rikurikiranwa n'iyo korali babarizwamo. Hano ngo ubusanzwe korali ishobora gutangira kuririmbisha abaririmbyi bayo bimenyerezaga, igihe umuyobozi w'indirimbo (coacher) abonye ari cyo gihe. Gusa ngo itegeko rivuga ko babanza kumurikirwa itorero. Icyakora ngo iri tegeko ryakajijwe cyane kuri Shalom choir mu gihe abandi barirenzeho nta bihano bajya bahabwa. Kuba rero komite ya korali Shalom yarahagaritswe amezi 6 izira kuririmbisha abaririmbyi batararangiza imenyerezwa, ngo ni ibintu bidasobanutse kuko n'iyo byaba ikosa rikomeye ngo hari guhagarikwa gusa umuyobozi umwe.

Shalom choir

Umwuka mwiza muri korali Shalom wagarurwa n'aba bagabo babiri; bitabaye ibyo iyi korali ishobora kwibagirana muri ADEPR

Korali Shalom yemera ko yakoze amakosa, gusa igasanga ari ibintu byoroshye cyane bitari guhanishwa guhagarika komite yayo yose. Uwaduhaye aya makuru uririmba muri iyi korali avuga ko guhagarika komite yose amezi 6 ari nko kubaca umutwe. Avuga ko uko bimeze kose hari ikindi cyibyihishe inyuma ndetse ahita yerura akavuga ko ADEPR Nyarugenge ishaka gusenya burundu iyi korali. Yagize ati: "Icyo gihe rero imenyerezwa ryabo ni korali iba irifite mu biganza, igihe cyagera babona ko bakwiriye kuba bakwinjira, n'ubundi bakabereka abakristo ko barangije imenyerezwa. Ubwo rero ntaho ndabona itorero riza kuvuga ngo mumenyereze gutya, nari ntarabibona igihe ndimazemo."

REBA HANO 'NZIRATA UMUSARABA' YA KORALI SHALOM

Ko hahagaritswe komite yonyine, kuki Shalom choir itaririmbye ku cyumweru?

Kuba korali Shalom bimenyerewe ko iririmba buri ku Cyumweru mu materaniro abera ku Gisozi kuri Dove Hotel (bitewe nuko urusengero rwa ADEPR Nyarugenge rwafunzwe na Leta kubera ibyo rutujuje), ariko kuri iki Cyumweru dushoje ikaba itararirimbye, byateye abantu benshi kubyibazaho ndetse humvikana n'amakuru avuga ko iyi korali yahagaritswe. Iby'uko yahagaritswe ariko byatangiye kuvugwa tariki 2/9/2018, gusa Shalom choir ikuraho urwo rujijo ubwo yakoreraga ivugabutumwa muri Paruwasi ya ADEPR Gihogwe.

Hano ariko bari banizeye ko bazahabwa imbabazi na cyane ko hejuru (Paruwase) basanga nta kosa rihambaye bakose, gusa si ko byagenze kuko ibihano ku ikosa bashinjwa n'umudugudu byarushijeho gukazwa nyuma y'aho impande zombi zananiwe kumvikana. Kuri ubu rero korali Shalom isanga guhagarika komite yayo yose ntaho bitaniye no guhagarika korali yose. Ndetse ngo ni na yo mpamvu iyi korali itaririmbye ku Cyumweru na cyane ko utaca umuntu umutwe ngo igihimba cye gisigare gikora. Uwaduhaye aya makuru yagize ati:

Ntabwo twebwe twavuga ko ari komite yonyine ihagaze, kuko komite yacu ni komite dukorana neza kandi tumaze igihe dukorana. Hari byinshi idufasha kandi itugezaho. Badukoresheje inama (Aravuga umudugudu) banadutunguye batumenyesha ko bakuyeho komite yacu, ariko tubabajije n'impamvu bayikuyeho, batubwira ko ari icyo cyatumye bayikuraho ko twaririmbishije abantu batari barangiza imenyerezwa. Noneho twatekereza tugasanga mu by'ukuri n'andi makorali asanzwe abikora kandi nanjye mbere y'uko ntangira kuririmba bandirimbishije ahantu mu bitaramo bari bari gukora kugira ngo barebe urwego ndiho, noneho twumva si icyaha cyari gutuma bahirika komite yacu. Tubasaba ko mu by'ukuri batugarurira komite yacu tukanavugana. Ubwo rero ntabwo bashatse kuyigarura, duhitamo kuba dutuje ngo turebe ko batuzanira komite yacu hanyuma tugakomereza aho twari tugeze. 

Yunzemo ati: "Reka tuvugishe ukuri, ubu wowe baguciye umutwe, igihimba cyakora? Kandi bakuyeho komite yose ntibavuze ngo dukuyeho Perezida cyangwa umuyobozi w'indirimbo cyangwa umuyobozi wundi umwe, bakuyeho komite yose bivuze ngo ni korali yose bahagaritse."

ADEPR Nyarugenge yashyizeho komite isimbura iyahagaritswe, abaririmbyi ba Shalom choir barayanga!

Yagize ati: "Icyo gihe barayidutangarije (aravuga komite nshya) baduha abadiyakoni bamwe ngo batuyobore kandi abadiyakoni ntabwo baba bazi ibya korali ni nabwo bwa mbere twari tubibonye. Ubwo rero babaduhaye tubabwira ko bitadushimishije tubabwira ko batugarurira komite yacu, bakanabababarira, twaravuze ngo niba baranakoze ikosa mubababarire bagaruke tubona barabyanze, twe ntituzi ikindi cyibyihishe inyuma." Mu busesenguzi bw'uyu muririmbyi wa korali Shalom, asanga ADEPR Nyarugenge ishaka gusenya burundu iyi korali. Yagize ati:

Twebwe iyo turebye tubona ari ugushaka kubirukana muri korali kuko baravuze ngo bayihagaritse amezi 6 ngo batarepeta bataririmba, ngo bashaka no kugaruka bakongera bakabisabira uburenganzira, bagaca mu nzira nshyashya. Urumva niba abo babisaba ari ababirukanye, ntabwo bashaka ko bazagaruka muri korali yacu. Njyewe mbona ari uburyo bwo kuyisenya rwose (Aravuga gusenya korali Shalom). 

Ese kuki ibyabaye kuri korali Shalom nta yindi korali yo muri ADEPR birabaho?

Yagize ati: "Kugeza ubu natwe ntabwo tubyumva kuko amakorali yose arakosa, tureke n'amakorali nta n'abantu badakosa ariko nta kintu nzi kiremereye nzi komite yaba yarakoze cyatuma babigenza gutyo kuko ibyo navuze nyine bakunda kubikora n'andi makorali yose arabikora natwe dusanzwe tubona babikora, bimaze igihe kinini. Baraduhemukiye gusa batubwiye ko bagiye baganira na komite kenshi bayibwira udukosa ikora, ariko kandi nonese mu rugo umwana ntahora akosa? Nk'abakristo bagombye kujya bababarirana ntibafate ibyemezo nk'ibyo bikaze bigaragaraza nko gusenya korali."

REBA HANO 'NYABIHANGA' YA SHALOM CHOIR ISHOBORA KWIBAGIRANA MURI ADEPR NA CYANE KO YACIWE UMUTWE


Nyuma y'ibi twatangarijwe n'uyu muririmbyi wa korali Shalom, twegereye umwe mu bayobozi b'iyi korali bahagaritswe, yemeza ko aya makuru ndetse avuga ko ibyo Shalom yakorewe byayibabaje cyane. Amakuru atugeraho avuga ko ubuyobozi bwaremereje cyane iki kibazo ari ubw'umudugudu wa Nyarugenge na cyane ko Paruwase yo yasanze iri atari ikosa rikwiriye gutuma komite yose ya korali ihagarikwa, byongeye igahagarikwa amezi atandatu yose. Ibi byatumye tugerageza kuvugana na Pastor Gatanazi Justin ufite mu nshingano amakorali yose yo muri ADEPR Nyarugenge, ntibyadukundira kuko tutamubonye kuri terefone ye igendanwa.

Pastor Uwambaje Emmanuel uyobora ADEPR Nyarugenge ari nayo ishinjwa ubuhemu na korali Shalom, ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yimanye amakuru avuga ko mu kazi kabo muri ADEPR batajya baha amakuru umuntu ubahamagaye kuri terefone. Ati: "Twebwe rero mu kazi kacu umuntu ushaka amakuru adusanga aho dukorera." Uyu mupasiteri ariko ushinjwa ubuhemu no gutonesha abaririmbyi bamwe, yiyibagije ko n'umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR mu Rwanda hose Rev Karuranga atanga amakuru kuri terefone, byongeye n'uwo yasimbuye Bishop Sibomana, inshuro nyinshi yatangaga amakuru kuri terefone, igihe bidakunze akaguha 'Rendez vous' (umunsi azaguhera amakuru) kandi ikubahirizwa.

Shalom choir

Pastor Uwambaje Emmanuel uyobora umudugudu wa ADEPR Nyarugenge

Ikindi cyagaragaje ko Pastor Uwambaje Emmanuel atashakaga gutanga amakuru ni uko atigeze anabwira umunyamakuru igihe yazamusangira mu Biro bye ngo amuhe amakuru yamushakagaho. Icyakora akimara kumenya ko ari kuvugana n'umunyamakuru, Pastor Uwambaje Emmanuel yaguye mu kantu atangira kuvuga atuje cyane anasubirishamo cyane umunyamakuru. Twashatse kuvugana na Rudasingwa Jean Claude ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw'igihugu (Ni we wasimbuye Pastor Zigirinshuti wahagaritswe) ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa. Umukristo wo muri ADEPR Nyarugenge akaba n'inshuti ya hafi y'amakorali menshi yo muri ADEPR, aganira na Inyarwanda.com, yavuze ko ibyabaye kuri Shalom choir byatunguye abantu benshi. Ashinja Pastor Uwambaje ubuhemu. Yagize ati:

Twatunguwe na motif bagendeyeho bahagarika iriya komite ya Shalom kabisa.There is something behind (hari ikibyihishe inyuma). Ubusanzwe Pastor Uwambaje Emmanuel ni umwe mu ba pastors beza batagira amanyanga tugira muri ADEPR. Rero ntituzi uko byagenze. Ikindi gitangaje umuririmbyi mbere yo kujya muri korali aba yaraciye muri Assemblee General y'abakristo bose ndetse by'umwihariko lettres zabo (amabaruwa) Pasiteri aba azifite, bivuze ko iyo agiye kwinjira muri korali akurikiranwa na korali gusa. Ku bijyanye n'igeragezwa (Essaie) icyo itorero rimukurikiranaho uwo muririmbyi ni discipline (imyitwarire) isanzwe niba arimo kubahiriza amabwiriza ya ADEPR.

Ibyatangajwe na Perezida wa korali ikomeye i Kimironko muri ADEPR

Nyuma y'ibi Inyarwanda.com twifuje kumenya niba ibyabaye kuri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, bijya bikorwa no ku yandi makorali yo ku midugudu ya ADEPR, twegera Perezida wa korali y'i Kimironko tutari butangaza izina, aduhamiriza ko Pastor Uwambaje yakoreye amakosa akomeye korali Shalom. Yavuze ko ibyo Shalom choir yakoze nabo bajya babikora. Ikosa abona ryaba rihari, ngo keretse babaye bararirimbishije umuririmbyi utenze (wahagaritswe mu itorero). Yagize ati:

Gideon, ntabwo ndi kwiyumvisha ko iyi ari yo mpamvu yatumye bahagarika komite. Nanjye ndi umuyobozi wa korali ariko korali iyo ifite concert, launch cyangwa indi event runaka, abaririmbyi bari mu imenyerezwa rwose turabaririmbisha kandi nabo bayobozi bacu baba bahari. Keretse wenda uririmbishije umuririmbyi uri inyuma y'itorero (utenze). Naho umuntu, ni umukristo, arya igaburo ryera, kuririmba ngo hakozwe ikosa? Nshuti harimo indi mpamvu batagaragaza. Ahubwo mu busesenguzi bwanjye mbona impamvu yihishe inyuma y'ibi, ni ukuba itorero (umudugudu wa Nyarugenge) bari mu nyubako nk'iriya iremereye, korali ikifata igatanga akavagari ku mafaranga ijya muri hotel ihenze kuriya, ndatekereza contribution yabo mu nyubako itari hejuru y'ibyo bishyuye muri Convention. Ibyo rero ni byo birya abayobozi mu mutwe, bakaba bakora anakosa nk'aya kandi mu by'ukuri korali nta kosa tubabonaho yakoze.

Bivugwa ko ADEPR Nyarugenge itonesha cyane Hoziyana n'andi makorali mbarwa

Hari amakuru avuga ko guhagarikwa kwa komite ya korali Shalom ari ishyari iyi korali yagiriwe n'abayobozi b'umudugudu wa ADEPR Nyarugenge batonesha cyane Hoziyana n'andi makorali mbarwa, ukongeraho no kuba muri komite ikuriye abaririmbyi b'i Nyarugenge, higanjemo abagirira ishyari cyane korali Shalom. Hari n'andi avuga ko Shalom choir yagiriwe ishyari n'aba bayobozi aho baketse ko yinjije akayabo mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center, mu gihe abaririmbyi b'iyi korali bavuga ko amafaranga bakoresheje aruta inshuro umunani ayo binjije mu gitaramo na cyane kwinjira byari ubuntu, gusa ubishatse akagura DVD. Icyakora binavugwa ko ADEPR Nyarugenge itigeze yishimira igitaramo Shalom choir yakoreye muri Kigali Convention Center na cyane ko yabifashe nk'aho kwinjira byari amafaranga mu gihe bitemewe na mba ku makorali yo muri ADEPR kuko bifatwa nk'ubucuruzi. 

Abo muri korali Hoziyana nabo bemera ko batoneshwa na ADEPR

Twaganiriye n'umuririmbyi wa korali Hoziyana yo mu Gakinjiro na we tutari butangaze amazina ye ku mpamvu z'umutekano, atwemerera ko korali Hoziyana abarizwamo itoneshwa cyane. Ati: "Iratoneshwa cyane, Hosiana ni korali nkuru, bariya bapasiteri benshi bagiye bakizwa (kwakira agakiza) kubera Hosiana, nta hantu na hamwe itatoneshwa muri ADEPR. Ingoma zose zagiye zijyaho, Hoziyana iratoneshwa." Yunzemo ko ikosa ryose korali Hoziyana yakora ihabwa imbabazi byihuse nta n'amananiza abayeho. Ku bijyanye no kuba korali Shalom yararirimbishije umuririmbyi wari ukiri mu imenyerezwa, uyu muririmbyi wa korali Hoziyana yavuze ko bakoze amakosa, gusa ngo si ikosa ryatuma komite yose ihagarikwa na cyane ko mu biterane/ibitaramo bibera hanze y'urusengero, akenshi habaho koroshya ibintu. 

Yagize ati: "Muri sortie, habaho favor. Ukabona kwitanga kw'umuririmbyi, erega aba yarabaye nawe umuririmbyi, iyo twagiye muri sortie hari ukuntu babyoroshya bakaririmba (abari basanzwe bimenyereza)." Abajijwe ku bijyanye no kuba itorero ryarinjiye cyane ku byo korali Shalom yakoze bigafatwa nk'ikosa rikomeye ku rwego rwo hejuru, uyu muririmbyi wa korali Hoziyana usanzwe ari n'umuhanzi ku giti cye, yavuze ko korali ari yo ikurikirana umuririmbyi wayo uri mu imenyerezwa, byaba na ngombwa kubera impamvu korali yemeje, ikamuririmbisha itorero ritabyinjiyemo.

Yagize ati: "Akenshi ntabwo itorero rikunze kubyinjiramo!" Muri korali Hoziyana ngo iyo uri mushya bigenda gutya: "Uko tubigenza, tugukoresha exam, ukinjira mu imenyerezwa, ukamaramo amezi 4 cyangwa 5. Iyo ashize habaho ikizamini, iyo atsinze ikizamini, ahita aririmba. Gusa babanza kuberekana mu rusengero kugira ngo n'abantu bababone." Yunzemo ko kuririmba baterekanywe nabyo bijya bibaho. Yashimangiye ko mu bigaragara korali Shalom ishobora kuba ifitanye ibindi bibazo na ADEPR. Kuri ubu andi makuru ari kuvugwa ni uko kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw'umudugudu wa Nyarugenge buzagirana ikiganiro na korali Shalom kugira ngo ibazwe impamvu itaririmbye ku Cyumweru mu materaniro banacoce ibindi bibazo bafitanye. Ni mu gihe iyi korali ivuga ko guhagarika komite yayo yose ari nko guca umuntu umutwe.

Igitaramo Shalom yakoreye muri KCC kiri kuyigiraho ingaruka zikomeye

REBA HANO 'NZIRATA UMUSARABA' YA KORALI SHALOM

REBA HANO 'WALIO' YA KORALI SHALOM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aman5 years ago
    wow nc story
  • Sebakara5 years ago
    Kuririmba mu nsengero,ni byiza rwose.Ariko ikibabaje,nuko bisigaye byarabaye nko mu kabali.UMURIMO Yesu yasize asabye abakristu nyakuri,ni ukujya mu nzira no mu ngo z'abantu,bakabwiriza ubwami bw'imana,nkuko we n'abigishwa be babigenzaga.Yarababwiye ati:Mugende kubwiriza abantu,mubabatize.Ntabwo yababwiye guhera mu nsengero gusa baririmba.Ikindi yatubujije,ni ukurya amafaranga y'abayoboke.Muli Matayo 10:8,yadusabye gukorera imana ku buntu.Tukigana ba Pawulo nabo bakoreraga imana ku buntu,bakabifatanya no gukora akazi gasanzwe kugirango babeho (Ibyakozwe 20:33).
  • simeon5 years ago
    Iyi chorale Njyewe ndayizi Cyane ninyamaswa sabantu Iyaba babakuragaho ahubwo
  • Ineza5 years ago
    Bantu b'Imana musenge kuko mwatewe pe kuko kuba mwarabikoze ntibibuzako ikosa rikomeza kuba ikosa.nimuce bugufi mureke ibyubwibone musabe imbabazi kdi musenge choir yanyu idacikamo ibice.ngo abandi barabikora ariko nikosa.ariko ubundi mwatangiyekujya mukoreshereza ibitaramo muri hotel nta ntansengero nziza kdi nyishi zihari abisiraheli bashatse gusa nubundi bwoko Imana irabareka.namwe rero satani yabateye namwe mugiye kwitera.
  • Aaaa5 years ago
    Bene Data mwatanze ibitekerezo,mwagize neza. Umuntu ahamagarwa na Kristo gusa nta Pasteur Runaka uhamagara umuntu. Rero kuba ikosa rikorwa n'andi makorali ntibikuraho kuba ikosa. Ariko ibihano nabyo birakabije. Ni ugufata inyundo ipima 1000t ukayicisha urushishi. Inama :Shalom choir musabe imbabazi. Bayobozi namwe mutange imbabazi zuzuye. Mubane amahoro.Mwese mufite ishyaka ry'ibyiza mureke Satani atabakoresha.murakoze!!!
  • Sibomana emmable5 years ago
    bantubimana nimwihangane kandi mukomere,inama nabaha nugusenga cyane.kuko umurimo wimana ntusenywa nabarinyuma yawo.kandinamwe iterambere ryisi nimuryubakaho cyane rizabatera ubwibone.simbabujije ariko mubemaso. harya turagera ikirengemucya yesu?uwandusha kwibuka azambwire, ese yesu yagendaga ibwamigusa?
  • Eric5 years ago
    Nimwumvikane mureke kwirwanya kuko Satani yamaze kubinjirana keretse niba mutabibona Tubakunda kuko muganduka nubwo bahannwe bihanukiriye arko nimurebe imbere mureke kurwanira mubyakagombye Kubakiza
  • Brian5 years ago
    @Simeon na we urakabije nta cyo ukijije Ahubwo ibyo uvuze ngo ni inyamaswa ndabona ari wowe ubarenze. Shalom choir mbahe inama, ni Muce bugufi mwemere musabe imbabazi,mwubahe abayobozi kd Abayobozi nabo babe Ababyeyi ndetse cyane Babe Abashumba kuko nta mushumba wanezezwa no Kuzimiza izo aragiye Ikindi Abayobozi bisumbuye nibiba ngombwa nabo be intervening bahuze impande zombi bikemuke Maze mukomeze mubere Umugisha ababumva
  • kimenyi5 years ago
    hi. iyi chorale muyihe amahoro imaze iminsi iduha ibihe byiza
  • Rose5 years ago
    Oya rwose nibabe bicaye babanze bakizwe.iriya chorale ifunze umutwe ,ntibumva ntibumvira bigize aba stars.
  • Brian5 years ago
    Njyewe maze 20ans muri ADEPR iyo Choral sicyo irikuzira ubwo harimo ibindi Arko Mana tuzagezahe koko Akavuyo kaba muri Adepr ??????
  • Fredy5 years ago
    Mbese mwabonye umwana wigaragambya kubabyeyi be ,Yewe ntago biki ivugabutumwa ahubwo ni kwiyamamaza, kugeza aho barega Itorero ryababyaye mubinyamakuru ? Chalom choir niyikosore isabe imbabazi kuko ibyo yakoze sibyo rwose,kandi yige guca bigifi naho,nubugingo babubura batitonze ngo bakore uwo murimo batinya kandi baca bugufi,.
  • Ngabo5 years ago
    Ubunyamanswa buraha nubuhe simeon nugukorer lmana nonese harubwo abaririmbyi bahembwa,??njye nakijijwe kubwa korali Charom lmana nibatabare ibakize iyinimigambi ya satani yokubasenya
  • Byiringiro Eliphase 5 years ago
    Mbashije gutungurwa kandi mbabajwe niyi nkuru Pastor Uwambaje koko ntasanzwe agira amatiku nkayo biragaragarako Hari ibyahishwe itangazamakuru Ndasaba kirari shalom mutubabarire mubasabe imbabazi kuko turabakunda mwokabyaramwe ntitwifuza kubabura muce bugufi mworoherane n'abayobozi turabinginze.
  • lambert5 years ago
    Iyi Choral izigire kwa Rugambo yose uko yakabaye
  • Jmv5 years ago
    Njye mbona comite ya choir itarapfuye guhagarikwa gusa ahubwo habayeho kutiyumvisha ko bakoze ikosa. Ikindi nubwo abaririmbyi barebwa na choral ntibikuraho ko ubuyobozi bw'umudugudu aribwo bufite uburenganzi bwa gukurikirana ibibera muri choral. Comite ntiyiyumvishe ko iri hejuru y'amategeko y'itorero, nibace bugufi.
  • TUMUSHIME ELIE 5 years ago
    Njyewe kubwanjye ndabona icyabaye kuri shalom choir bbidasanzwe. Iki ntabwo arkibazo cyahagarika abantu igihe kingana gutya. Ahubwo hari ibindi batifuza. Bityo bashake umuti uboneye kd boroherane.
  • Emmanuel5 years ago
    Mukomere Yesu arabiza ntibyamutunguye, nyuma muzabona impamvu ibi byabayeho
  • Byamungu5 years ago
    Ikigaragara ni kimwe gusa.nubupagani buri mu mitima yabo.nonese reka tuvugeko abayobozi bidini bakoze amakosa, hanyumase abaririmbyi bo babarushije iki?nonese iyo komite iramutse ipfuye,cyangwa bakagwa iyo cholale nayo yose yahirima?ahubwo itorero rifite akazi ko kwigisha abakristo bakamenya uwo bakorera uwariwe.
  • Felicien5 years ago
    Njye uko mbibona ntabwo itorero bwacya rigahagarika komite ku mpamvu imwe gusa! Hari byinshi buriya bagiye basaba gukosora ntibikorwe! Ndetse wabona no kujya hariya bitarumvikanyweho! Ntimushakire ikibazo kukurimbisha abatarakirwa gusa. Ahubwo aba benedata nibace bugufi bumve ko aho batekereje kujya hose bitagomba gukorwa nkuko babyifuza. Ahubwo ndahangayitswe niba ibyo umunyamakuru avuze yarabibwiwe na chorale ngo niyo yambere yagiye ahakomeye. Ibyo nubwibone budakwiriye kugaragazwa muri iyi nkuru! Aho wajya hose nezezwa nuko wahabonye umunyago nicyo gikuru. Mugire umutima umenetse.





Inyarwanda BACKGROUND