Kuri iki Cyumweru tariki 12/08/2018 korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center aho yari kumwe na Alex Dusabe na Ntora Worship Team. Aba baririmbyi batunguwe cyane dore ko binjiye muri iyi hoteli bafite ubwoba bwinshi.
Ni igitaramo bise 'Imbere ni heza live concert' cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Nta teka tugiciriweho" (Abaroma 8:1). Kwinjira byari ukugura DVD iriho indirimbo zabo nshya z'amashusho. Iyo DVD yaguraga amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw), icyakora umuntu utari ufite ayo mafaranga baramurekaga akinjira.
Shalom choir nta kibazo na kimwe ifite cy'imyambaro y'abaririmbyi,..'bikorwa n'amafaranga n'umutima utanga'
Abitabiriye iki gitaramo bizihiwe bikomeye mu muziki w'umwimerere bacurangiwe na korali Shalom. Usibye kuryoherwa bidasanzwe n'umuziki wa korali Shalom, bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, bateye ibuye rimwe bica inyoni ebyiri dore ko babyungukiyemo bagatembera ku buntu inyubako ya Kigali Convention Center, bamwe muri bo bakifotoreza kuri iyi nyubako ya mafoto aharawe ubu ya 'Selfie'.
Uyu mubyeyi yizihiwe bikomeye, ...Yesu ni sawa wa mugani wa B4A
Korali Shalom yari ifite ubwoba ko iri bubure abantu na cyane ko ibitaramo bibera mu mahoteli akomeye bitamenyerewe cyane muri ADEPR. Ikindi cyari kibateye ubwoba ni uko kwinjira byari ukwishyura (kugura DVD), ibi nabyo bikaba bitavugwaho rumwe muri ADEPR. Hari n'amakuru avuga ko hari abakristo ba ADEPR badakunda kwitabira ibitaramo byo muri hoteli zikomeye kubera imyemerere yabo aho babifata nko kwibonekeza, kwishyira hejuru n'ubuyobe. Gusa hari n'abandi bavuga ko iki ari igihe cy'impinduka aho abakristo ba ADEPR ngo bakwiriye kujyana n'iterambere bakanagira uruhare mu iterambere ry'abahanzi n'abaririmbyi bo muri ADEPR n'abandi bahimbaza Imana.
Abaririmbyi ba Shalom choir bahagiriye ibihe byiza cyane
Mu gitaramo korali Shalom yakoreye muri Kigali Convention Center yaje kubona abantu n'ubwo batari benshi ku rwego rwo hejuru dore ko urebeye inyuma wabonaga imyanya iticawemo yari myinshi. Ugereranyije muri iki gitarmo hari harimo abantu bagera ku bihumbi bibiri. Ibi byatunguye cyane Shalom choir, ihereza Imana icyubahiro. Si ubwitabire gusa bwashimishije aba baririmbyi, ahubwo bananejejwe no kuba abitabiriye iki bitaramo cyabo basabanye n'Imana mu buryo bukomeye binyuze mu ndirimbo zabo (za Shalom).
Barashima Imana yabahaye abantu benshi,...ngo byabarenze
Nzeyimana Samuel umuyobozi w'indirimbo muri korali Shalom aganira na Inyarwanda.com nyuma y'igitaramo bakoreye muri Kigali Convention Center yavuze ko bari bafite ubwoba bwinshi mbere y'uko bakora igitaramo. Ngo bumvaga batari buze kubona abantu. Ubwitabire bw'abantu babonye, bwashimishije cyane korali Shalom ndetse abayobozi bayo bavuga ko nta kindi barenzaho. Nzeyimana Samuel yagize ati:
Ewana kabisa nkubwije ukuri twari dufite ubwoba ko abantu bataza kubera kwishyuza ariko pe natunguwe no kubona haza abantu benshi sana. Ntacyo narenzaho kabisa byari bishimishije cyane pe.
Nzeyimana Samuel umuyobozi w'indirimbo muri korali Shalom
Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera za 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge nyuma ya korali Hoziana.
REBA HANO ANDI MAFOTO
N'ubwo yifitiye umusatsi n'amaherena bitemewe muri ADEPR, yasazwe n'ibyishimo asuka amarira,...hari ababyita 'kujya mu Mwuka'
Burya umugabo namwenyura ujye umenya ko nawe yishimye
Ni igitaramo bise 'Imbere ni heza'
Byari ibyishimo bikomeye mu gitaramo cya mbere bakoreye muri Hoteli ihenze cyane mu Rwanda
Wabwira iki abo wasize mu rugo uramutse witabiriye igitaramo muri Hoteli ihenze mu Rwanda ugataha nta rwibutso utwaye?
Serge Iyamuremye wahoze muri ADEPR yitabiriye iki gitaramo,..yanabatumiye mu gitaramo cye gikomeye kizaba tariki 26/08/2018
Ntiyakwibagirwa ibihe bidasanzwe yagiriye mu gitaramo cya korali Shalom
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO:Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO