RFL
Kigali

Mapinduzi Cup: Niyonzima Haruna yafashije Yanga kugera ku mukino wa nyuma, ahembwa ibihumbi 500 TSh

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/01/2021 13:13
0


Mu mukino wa 1/2 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup riri kubera muri Zanzibar, Yanga Africans yatsinze Azam FC ya Ally Niyonzima kuri Penaliti igera ku mukino wa nyuma, Haruna wari kapiteni ahabwa ibihumbi 500 by’amashiringi nk’uwitwaye neza mu mukino "Man of the match".



Ni umukino wakinwe ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mutarama 2021, ukaba warangiye Yanga Africans isezereye Azam FC kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 y’umukino.

Uyu mukino Haruna yawukinnye iminota 90 yambaye igitambaro cya kapiteni, ndetse akaba yigaragaje kurusha bagenzi be dore ko ari na we watanze umupira wavuyemo igitedo cyatsinzwe na Tuisila Kisinda ku munota wa 52.

Azam FC byayisabye umunota wa 67 kugira ngo Obrey Chirwa yishyure igitego cyatumye amakipe yombi ajya muri za penaliti.

Umukino urangiye, Haruna Niyonzima yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino (man of the match), ndetse ahembwa ibihumbi 500 by’amashiringi ya Tanzania.

Ku mukino wa nyuma, Yanga Africans itegereje iri burokoke hagati ya Simba na Namungo zisobanura kuri uyu wa kabiri.

Haruna yahetse Yanga Africans ayigeza ku mukino wa nyuma muri Mapinduzi Cup





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND