Mesut Ozil bisa nk'aho ikiragano cye muri Arsenal kiri kugana ku iherezo, ariko uyu mukinnyi agatangaza ko atakwicuza kuba yarerekeje muri iyi kipe.
Ozil atangaza ko aticuza kuba yarasinyiye ikipe Arsenal n'ubwo aheruka kuyikinira muri Werurwe 2020. Yagize ati "Urugendo rwanjye muri Arsenal rwaranzwe n'ibyiza ndetse n'ibibi bitandukanye, ariko muri byose, sinshobora kwicuza kuba narasinyiye iyi kipe. Ikindi mu by'ukuri kuba mperuka mu kibuga muri Werurwe 2020 biratangaje cyane. Nishimiye ibihe nagize nkiri mu kibuga gusa nyuma yaho ibintu byaje guhinduka."
Ozil akomeza avuga ko yakwemera guhagarika umupira w'amaguru aho kwerekeza mu ikipe ya Tottenham. Yagize ati "Nakuze ndi umufana wa Fenernahçe mu gihe byarangira ntayerekejemo, sinshobora gusinyira ikipe ya Tottenham kuko ni umwanzi ukomeye wa Arsenal."
Biteganyijwe ko muri uku kwa mbere Mesut Ozil w'imyaka 32, ashobora gutandukana n'ikipe ya Arsenal akerekeza muri Fenerbahça cyangwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO