Umuyobozi w'intara y'uburasirazuba, Guverineri Mufurukye Fred yatangaje ko ikibazo cy'abahoze bakinira Kirehe FC cyabagezeho, bagisesengura bagihereye mu mizi ndetse banaganiriza impande zombi bireba, banzura ko kigomba kuba cyakemutse bitarenze tariki ya 20 Mutarama 2021.
Uyu muyobozi yatangaje ibi nyuma yuko atabajwe na bamwe mu bakinnyi n’abatoza bahoze bakinira ikipe ya Kirehe FC, mu ibaruwa bamwandikiye bamusaba kurenganurwa, bakishyurwa arenga Miliyoni 16 z'amafaranga y'u Rwanda bamaze imyaka itanu bishyuza ikipe ya Kirehe FC.
Mu kiganiro Guverineri Mufurukye yagiranye na Radiyo Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, yatangaje ko impande zombi zirebwa n'ikibazo zahujwe hagafatwa umwanzuro w'igihe ntarengwa bigomba kuba byakemukiye.
Yagize ati "Ibaruwa yabo batwandikiye yatugezeho, biba ngombwa ko dukurikirana kugira ngo tumenye imiterere y'akarengane bagaragaje, icyabayeho rero twavuganye n'ubuyobozi bw'akarere ka Kirehe n'ubuyobozi bw'ikipe ya Kirehe FC, ndetse na ba nyirubwite ubwabo, tuvugana nabo, twabahurije hamwe ku murongo wa telefoni turaganira, twumva impande zose, hari ibyo ku ruhande rw'ubuyobozi bwa Kirehe buvuga byumvikana, hari na bariya nabo bagaragaje ikibazo nabo ibyo bavuga byumvikana;
Icya mbere ni uko bari barahuye na FERWAFA babagira inama ariko ntibigeze bubahiriza inama bagiriwe, icyo twakoze rero ni uko ubuyobozi bw'intara tuza kubikurikirana, ubu twashyizeho umukozi ukurikirana icyo kibazo by'umwihariko, agahuza impande zombi bakamuha inyandiko zerekana ibibazo bagaragaje byo kudahembwa, hanyuma n'ubuyobozi bw'ikipe hari ibyo twabasabye gushaka, tukabihuriza hamwe tugashaka uko dukemura ikibazo mu bwumvikane".
"Iminsi isigaye ni micye cyane, kuko twihaye intego yo kuba twakemuye ikibazo bitarenze itariki ya 20 uku kwezi, gusa birashoboka ko cyakemuka na mbere yaho".
Hashize imyaka itanu, bamwe mu bakinnyi bahoze ari ari abakozi ba Kirehe FC bishyuza ubuyobozi bw’iyi kipe ariko nanubu ntibarabona ibisubizo byo gutakamba kwabo. Ideni abakinnyi bishyuza ringana na miliyoni 16 n’ibihumbi 823 n’amafaranga magana abiri (16,823,200 Frw), aya akaba ari yo mafaranga bafitiwe uteranyije ayo buri umwe afitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Guverineri Mufurukye yatangaje ko bitarenze tariki ya 20 uku kwezi kibazo cy'abakiniye Kirehe kiba cyakemutse
Aba bakinnyi n'abatoza barishyuza Kirehe FC arenga Miliyoni 16 Frws
TANGA IGITECYEREZO